Musanze: Umusirikare mukuru yambaye ijipo, atungura benshi.

Major John Mbale wo  mu ngabo za Zambiya yatunguye abantu ubwo yagaragaye yambaye ijipo mu gikorwa cyo kugaragaza imico y’ibihugu abasirikare 47 biga amasomo ya gisirikare i Nyakinama bakomokamo.

JPEG - 142.6 kb

Major John Mbale mu ijipo n’ishati.

Iki gikorwa kiba buri ntangiro z’umwaka mu rwego rwo kurushaho kumenyana no gukorera hamwe ku basirikare baba bakurikirana amasomo muri iri shuri.

Inkuru ya Kigali Today igaragaza ko ibi byabaye kuwa 11 Mutarama 2019, major John Mbale yerekana umuco w’iwabo mu myambarire (ijipo) isanzwe imenyerewe ku bari n’abategarugori hano mu Rwanda.

Uyu mugabo wasohotse yambaye binyuranye cyane n’ibisanzwe bimenyerewe ku bagabo, yabwiye kigali today ko ijipo ari umwambaro wambarwa n’abanyacyubahiro mu birori by’i bwami ndetse ngo iwabo ufatwa nk’umwambaro w’ibirori by’akataraboneka.

Ati: “Iyi jipo nambaye ni kimwe mu bigize umuco w’igihugu cyanjye, ni umwenda wambarwa n’abantu bafite aho bahuriye n’ibwami, ni umwambaro twakomoye ku bwami bw’abongereza, ni umwambaro w’ibirori bikomeye iwacu sinari kureka kuwambara mu birori nk’ibi bikomeye byo kumurika imico y’ibihugu binyuranye.”

Uyu musirikare watangaje benshi batamwifotorezaho, yakomeje avuga ko  akunda cyane umuco w’igihugu cye ndetse avuga ko aho anyuze hose awugaragaza.

Maj. Gen Jean Bosco Kazura, uyobora ishuri rya gisirikare rya Nyakinama, yavuze ko igikorwa cyo kumurika umucyo mu masomo nk’aya, gifasha ingabo kurushaho kumenyana no gukorana neza aho zihuriye hose mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

JPEG - 168.8 kb

Uyu musirikare mukuru yamuritse umuco w’iwabo mu mafoto.

JPEG - 177.4 kb

yatangariwe bituma bamwifotorezaho.

JPEG - 142.3 kb

Major John Mbale yasobanuriye abanyamakuru ko ijipo ari umwambaro wambarwa n’abagabo mu birori by’akataraboneka iwabo.

JPEG - 138.1 kb

Abitabiriye uyu munsi mu ifoto y’urwibutso.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *