Musanze:Ubuhamya bw’umugore wavuye Uganda ahetse umurambo w’umwana we banze ko amushyingura yo ku bw’ubukene

Uzabahakiriho  Jeannine  ni umupfakazi utuye mu murenge wa Kimonyi akagali ka Buramira umudugudu wa Kamugeni  avuga ko nyuma yuko umugabo we yitabye imana mu myaka ibiri ishize yahisemo inzira yo kujya mu Bugande gupagasa, nyuma umwana we aza kwitaba imana muri icyo gihugu ariko banga ko amushyingura yo kuko atabyemerewe.

Mu mwaka wa 2015 nibwo umugabo wa uzabakiriho Jeannine yitabye imana nyuma  yaje guhura n’ikibazo cy’ubukene kuko umugabo yari amusiganye abana bane kandi nta nzu yo kubamo cyangwa umurima wo guhinga bari bafite yigiriye inama yo kujya mu gihugu cy’Ubuganda gushaka yo ubuzima n’abana be bane, nyuma y’iminsi mike umwana we arapfa biba ngombwa ko yitabaza abaturanyi ngo bashYingure nyakwigendera ariko bamubwira ko ntamunyarwanda wemerewe gushyingurwa muri icyo gihugu aganira na celebzmagasine yagize ati

” Nkigera yo mu minsi mike nagize ikibazo cyo gupfusha umwana ngira ubwoba kuko nari narabwiwe ko ntamunyarwanda wemerewe gushyingurwa Uganda nahise mfata umurambo ndawuheka mu mugongo kuko amafaranga nari nakoreye ukwezi kutari kwagashize nshorera abandi bana batatu turaza nyuma y’umunsi umwe n’igice tugera mu Rwanda”

Yakomeje avugako kubwo kutagira aho kuba yagiye ku rusengero rw’Abadiventiste bamutiza inzu y’urwo rusengero baba ariyo abamo. Mu cyumweru cyahariwe  umugore mu ntara y’Amajyaruguru nibwo urugaga rw’abagore mu karere ka Musanze rwamwubakiye inzu  Uwitonze Modeste umuhuzabikorwa w’urugaga rw’abagore mu ntara y’Amajyaruguru yavuze ko abagore bashoboye koko kuko agaciro bahawe bagomba kukabyaza umusaruro yagize ati” umugore yahawe agaciro koko tugomba kukabyaza umusaruro ninayo mpamvu muri iki cyumweru cyahariwe umugore tuzakoramo ibikorwa byinshi byiganjemo ibiteza imbere igihugu”

Jabo Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru  yashimiye abagore ku bufatanye bwabo mu kubaka igihugu binyuze mu cyumweru cyabahariwe yagize atiturashimira ibikorwa by’abagore muri iki cyumweru  kuko ibyo bari gukora birashimangira ko umugore ashoboye kandi hari byinshi yakora biteza imbere igihugu kuba bafashishe uyu muturage utishoboye ni icyizere kuri we no ku gihugu muri rusange”

Biteganijwe ko icyumweru cyahariwe umugore (women week) kizasozwa ku itarikiya 11 /08 kikaba kigizwe n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye cyane cyane abo mu kiciro cya1 cy’ubudehe

 

ERIC TWAHIRWA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *