Musanze: Ibigo bimwe ngo ba Prof batanga amanota y’ubuntu bagasambanya abanyeshuri

Mu karere ka Musanze abanyeshuri bavuga ko ibigo bimwe ba Prof(abarimu) batanga amanota y’ubuntu bagasambanya abanyeshuri.

Image result for Akarere ka Musanze

Amahugurwa y’abanyamakuru bimenyereza umwugaw’itangaamakuru yateguwe na MHC itsinda ryakoreye mu karere ka Musanze na Burera mu ntara y’ Amajyaruguru ku ihohoterwa.

Ibiganiro byakozwe mu bigo by’amashuri GS Cyabagarura na Ecole de Science de Musanze hari abanyeshuri b’abakobwa bagaragaje ko hari ibigo bimwe ba Prof ( abarimu) batanga amanota y’ubuntu bagasambanya abanyeshuri.

Igihozo ni izina ryahawe umutangabuhamya ku bw’umutekano we,avuga uburyo mu gihe cy’ibizamini hari abanyeshuri basambanywa n’abarimu bakabaha amanota  y’ubuntu.

Ati:Ibishuko biraboneka kubana b’abakobwa ushobora kuba uri mukigo mu ishuri waba ugiye gukora exam utabyumva Prof yaba yarakubonye yarakwikundiye akaguha amanota ukaza mu myanya myiza mukaryamana.”

Uretse ku ishuri uyu munyeshuri akomeza vuga ko no mu nzira bataha bakunze guhura n’abagabo babashukisha rift n’amafaranga bakabasambanya. Abayobozi b’ibigo byombi GS Cyabagarura na Ecole de Science de Musanze  bahakana aya makuru ariko ngo biyemeje kubikurikirana.

Ruhamyamirindi Francais umuyobozi wa GS Cyabagarura, ahamya ko iyi mico mibi itari mu kigo ayobora gusa ngo bafite umunyeshuri w’umukobwa wabyaye, agahamya ko yarasanzwe arangwa n’imyitwarire itari myiza.

Ati”Yego ndahamya ko hari abanyeshuri biyandarika bakabyara bakiri ku ntebe y’ishuri gusa ni gake bigirwamo uruhare n’abarezi babo.Hari case y’umunyeshuri w’umukobwa turera wabyaye ariko yarasanzwe arangwa n’imyitwarire mibi.”

Yasoje asaba abanyeshuri kwitondera abarimu babashora mu busambanyi babashukisha amanota.

Umuyobozi wa Ecole de Science de Musanze ikigo cy’abihaye Imana, we yemeza ko bitashoboka kuko uretse gutanga amasomo abanyeshuri barerwa nk’abana mu rugo.

Ati” Ikibabaje ababyeyi ntibagiha abana umwanya ngo baganire bahabwe uburere buzima.Usanga abana barerwa n’abakozi bo mu rugo cyangwa bakabareresha mu bigo bikurikirana ubuzima bw’abana aha hose niho abana bangirikira ababyeyi batabizi.

Nk’uko tubikesha raporo y’intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2017 abakobwa 2773 bari munsi y΄imyaka 18 batewe inda.Mu mwaka wa 2017 mu karere ka Nyagatare havuzwe cyane ikibazo cy’abarimu basambanya abanyeshuri, gihagurutsa ubuyobozi bw’akarere n’abasenateri.

Ikinyamakuru Daily Nationgiheruka gushyira ahagaragarako  Leta ya Kenya ibinyujije muri komisiyo ishinzwe abarezi, yirukanye burundu abarimu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abanyeshuri bigisha

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *