Musanze-Burera: Hari ababyeyi bahabwa amafaranga bagahishira abasambanya abana b’abakobwa

Abayobozi mu Turere twa Musanze na Burera baravuga ko guhana abasambanya abana b’abakobwa bikomeje kubangamirwa na bamwe mu babyeyi bahishira abahohoteye abana babo bityo bigatuma abana bahohotewe badahawa ubutabera.

Ikibazo cyo gutwita kw’abangavu ni kimwe mu bibazo biremereye abaturage ndetse n’Igihugu muri rusange, nk’uko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara imibare minini y’abana b’abakobwa batwaye inda.

Uwamariya Marie Claire,umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, avuga ko mu myaka itatu ishize muri ako karere hagaragaye abana basaga 700 batwaye inda, cyakora, uyu muyobozi avuga ko ingamba zafashwe mu guhashya icyo kibazo zibangamirwa no kuba hakiri abana benshi bahohoterwa ariko ntibatange neza ku buyobozi.

Ati”Hari ababyeyi bahabwa amafaranga bagahishira abagabo basambanya abana.Uyu munsi umwana araza akemeza ko yasamabnyijwe ejo yagaruka akavuga ko yari yibeshye uwabikoze atamuzi.”

Habyarimana Jean Baptiste, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera, nawe yemeza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bataruzuza imyaka y’ubukure rigihari aho agaragaza ko  abana b’abakobwa 483 ari bo batewe inda muri ako karere.

Mu Karere ka Burera, abagabo 8 ni bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera baryozwa ugusambanya abana; Habyarimana ahereye kuri ibi, ahamagarira imiryango kurushaho gutanga amakuru ku bagabo basambanya abana kugira ngo babihanirwe n’amategeko.

Ingeso yo gusambanya abana ntivugwa gusa muri utu turere ndetse n’ababyeyi bahishira abasambanya abana b’abakobwa birushaho kugaragara gusa inzego zibishinzwe zarabihagurukiye.

Intara y’Amajyaruguru yihariye abana barenga 2770 batwaye inda mu gihe abagabo bamaze gufatwa basaga 140.

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *