Musanze :bafunze bazira guhinga amasaka

Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Kabeza ho mu Murenge wa cyuve mu karere ka Musanze  Bafunzwe n’umuyobozi wako kagali muri iki gitondo bazira guhinga amasaka aho yita agasozi indatwa.

Image result for umurenge wa cyuve

Aho abaturage bafungiye

Ubusanzwe iyo igihembwe cy’ihinga kigiye gutangira ubuyobozi bw’Akarere butegura igihingwa kizahingwa muri site runaka ndetse kikumvikanwaho n’abaturage bahinga muri ako gace gusa ngo ubu batinze kubitangaza bituma bamwe mu baturage bahinga ibyo bashatse

Abo twaganiriye bagize bati”baratinze bituma bamwe bahinga amasaka gusa ubu hari abafungiye ku  kagali bazira ko bahinze amasaka ibintu ubuyobozi b’akagali bataurenganyiriza kandi ari amakosa yabo”

Tuyisabimana Jean Leonidas   umuyobozi w’akagali ka Kabeza Ku murongo wa telephone yadutangarije ko nta muturage ufungiye ku kagali byari sa saba na 16, nyamara mbere yaho gato sa 12h30 ubwo twahageraga twahasanze umugore n’umugabo bafungiye hamwe mu cyumba cyahoze gikoreswa nkahafungirwa byagateganyo ubwo ibi biro by’akagali ka kabeza byari ibiro by’Umurenge wa Gashangiro.

Ubusanwe nta muturage ufungirwa ku Kagali byiyongera  kukuba mu bihano bihabwa uwahinze ibitandukanye nibyateguwe nta gihano cyo gufungwa kirimo ahubwo Acibwa amande yateguwe na njyanama Y’akarere hakurikije ibyo abayigize bemeranijeho.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *