Musanze: Amezi 7arihiritse abatishoboye babeshywe isakaro

Mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka wa 2018 nibwo ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca ho mu karere ka Musanze  bwasabye imiryango igera kuri irindwi itari ifite aho iba kuzamura inzu maze zamara kugera hejuru bagabwa isakaro,iyi miryuango yabyakiriye neza maze kubufatanye n’umuganda ndetse n’abaturanyi b’iyi miryango bubaka aya mazu none inkuta zarasenyutse nyuma yo gutegereza isakaro bagaheba. 

Image result for babuze isakaroKuva icyo gihe bategereje isakaro bari bemerew n’umurenge baraheba ibintu byatumye izi nyubako zubakishije amatafari ya rukarakara zatangiye kugwa. Ndagijimana Theoneste na Mutuyimana Marie Claire umwe mu miryango yari yemerewe iri sakaro mu mvugo nyuje ishavu,bati”twabeshywe isakaro amezi abaye7 baratubaruye batubwira ko mu minsi mike turibona none  tumaze kwibagirwa kuko nibyo twubatse byatangiye kugwa, turasaba ubuyobozi kudufasha tukabona ayo mabati”  

Image result for babuze isakaroAbaturanyi b’iyi miryango bavuga ko batishoboye koko leta yagakwiye kubafasha bakabashakarira aya mazo yabo kuko ngo bafite impungenge yuko ibyo bubatse bishobora kuzabagwaho.“ iyi miryango yose iboneka mu kiciro cya mbere cy’ubudehe ntabushobozi bafite inzu bubatse zatangiye kugwa ubuyobozi  buborohereje bwabasakarira inzu zabo”

Augustin Kanyarukato ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca avuga ko mu cyumweru gishize ari bwo basabye ubuyobozi bwakarere kubafasha gusakara aya mazu . Gusa ngo mu gihe gito izi nzu zirasakarwa .mu cyumweru gishize nibwo twasabye ubufasha ku rwego rwakarere ngo badufashe kubaka aya mazu gusa batwijeje ko mu minsi mike aya mazu yose uko ari arindwi bazayadusakarira”

Ibikorwa byo kubakira abatishoboye bikunze kugaragara mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo Army week, ibindi bigaragara mu  gihe cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko mu gihugu aho Polisi y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake bubakira abatishoboye.

Eric twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *