Musanze: Abaturage barinubira kutagira uruhare mu guhitamo igihingwa kigenerwa umurenge

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gashaki ho mu karere ka Musanze barinubira ko batagira uruhare mu guhitamo igihingwa kigenerwa agace batuyemo muri gahunda yo guhuza ubutaka,byatumye urutoki rwabo rutemwa ubu bikaba byarabasubije inyuma mu iterambere.

Image result for Musanze guhuza ubutaka

Abaturage bo mu murenge wa Gashaki bavuga ko batagira uruhare mu guhitamo ibihingwa bagomba guhinga muri gahunda yo guhuza ubutaka byatumye mu minsi ishize basabwa gutema urutoki bo bavuga ko rwabatezaga imbere maze aho rwahoze bakahaca amaterasi ibintu byabasubije inyuma. Bagize bati“twabwiwe ko tugomba gutema urutoki maze bace amaterasi ubu ntacyo aya materasi atumariye uretse inzara yatugezeho bitewe nuko urutoki arirwo rwatugaburiraga”

Bashingiye kukamaro urutoki rwari rubafitiye barasaba ubuyobozi mu gihe aya materasi atarabyazwa umusaruro babe babemereye bahahinge urutoki bagize bati aya materasi nta musaruro abyazwa batwemerere twongere duhinge urutoki turebe ko nibura twakira ubu bujyahabi”.

Umuyobozi w’akarere ka  Musanze wungirije ushinzwe ubukungu ndabereye Augustin avuga ko ahari amaterasi  hose hafite icyo hagenewe bityo ngo abaturage ntibakwiriye kumva ko bahahinga urutoki Ygize ati ahari amaterasi hose hafite icyo hagenewe bityo rero nibihangane ahubwo babaze umusaruro amaterasi”

Umurenge wa gashaki n’umwe mu mirenge y’icyaro yo mu karere ka musanze ibihingwa bihaboneka bikaba byiganjemo ibishyimbo urutoki ndetse n’ibijumba

 

Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *