Muri Brazil hakozwe filime igaragaza Yezu/Yesu Kiristu ari umutinganyi

 

Image result for film of jesus in brazilAbakiristu benshi muri Brazil bakomeje kugaragaza agahinda n’akababaro gakomeye nyuma ya Filime yakinwe igaragaza Yesu/Yezu kiristu ari umutunganyi

Iyi Filime ikimara gushyirwa n’urubuga rwa ‘Netflix’ abantu benshi batangiye kwandika ubutuma bamagana ubutumwa bw’umwijima buyirimo, ari nako ubucamanza bwo muri iki gihugu bwategetswe ko ihita isibwa.

Muri iyi filime harimo igice kigaragaza Yesu Kiristo bamwe bafata nk’ umwana w’ Imana ari umutinganyi, bivuze ko yakundanaga n’abasore bagenzi be urukundo ruganisha kugushyingiranwa no kuryamana.

Muri iyo filime hari aho ukina yigize Yezu agera ku mugoroba mu rugo rw’abandi bantu bigaragara ko agiye gusura umukunzi we w’ umusore.Image result for film of jesus in brazil

Abamaganye iyi filime barimo umuhungu wa Perezida wa Brazil Eduardo Bolsonaro yavuze ko iyi filime irimo kwiyenza ku gice kinini cy’ abanyagihugu.

Yanditse kuri twitter ati “Iyi filime yarakaje abanya-brazil bo mu miryango ya kiliziya gatolika n’ abadashamadukira ibigezweho. Yego dufite uburenganzira bwo kuvuga ikiri ku mutima ariko ibi ni ukwiyenza ku kwizera kw’ abaturage 86%?”.

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Cnews cyatangaje ko hari abantu benshi basinye ku rwandiko rusaba ko iyi filime ihagarikwa.Image result for film of jesus in brazil

Ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2020, umucamanza mu rukiko rwo mu mujyi wa Rio de Janeiro Benedicto Abicair yategetse ko iyi filime ikurwa ku rubuga rwa Netflix ku busabe bw’ umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika Centro Don Bosco de la Fey la Cultura.

Tariki 3 Ukuboza 2019 nibwo iyi filime ishingiye ku nkuru mpimbano (fiction story) yashyizwe ku rubuga rucuruza cinema rwa NetFlix. Umwanzuro wafashwe n’uyu mucamanza wo mu mujyi wa Rio de Janeiro ni umwanzuro ushobora kujuririrwa.Image result for film of jesus in brazil

Bana natwe tugususurutse umenye

Eugene




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *