Mukura VS yamaze Kwibikaho Abakinnyi Bashya babiri.

Ikipe ya Mukura Victory Sport ibarizwa i Huye yasinyishije abakinnyi 2 b’Abanyarwanda ariko bari basanzwe bakina mu bihugu byo hanze barimo Biramahire Abeddy na Sibomana Patrick.

Kuri uy wa Mbere ni bwo iyi kipe ibinyujije mu ifoto yagaragaye iriho aba bakinnyi ndetse n’abayobozi b’ikipe bavuga ko aba bakinnyi bamaze gusinya amasezerano y’amezi asaga 6.

Biramahire Abeddy yakinaga mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien yo mu Gihugu cya Tunisia naho mu genzi we Patrick Sibomana Bakunze kwita Pappy akaba yakinaga mu ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk muri Belarus.

Ikipe ya Mukura VS ikaba iri ku mwanya wa Kabiri muri Azam Rwanda Primier League aho irusha inota 1 gusa n’ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere wagateganyo.

Mu gihe biteganyijwe ko igice cya kabiri cya shampiyona kizatangira tariki ya 18 Gashyantare, Mukura Vs yo izakina umukino wayo tariki ya 19 yesurana n’ikipe ya SUNRISE FC I Nyagatare ku I saa cyenda 15h00.

 

Uwase A Bora Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *