Mukura VS irakomeza urugendo rwo kubaka amateka kuwa kane

Mukura VS izahaguruka i Kigali kuwa kane tariki 10 Mutarama 2019 yerekeza muri Sudani, aho igiye gukina na Al Hilal mu mukino nyafurika ubanza muri CAF Confederation Cup.

Image result for mukura vs 2019

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’iyi kipe ihagarariye u Rwanda, izahaguruka mu rukerera rwo kuwa kane, gusa umukino wayo na Al Hilal muri 1/16 cy’iyi mikino, uzaba ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 saa moya 19 z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Nyuma y’uyu mukino uzabera kuri El Hilal Stadium, uwo kwishyura uzaba kuwa gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Uyu mukino uzasifurwa n’abanya–Somalia: Hassan Mohammed (hagati mu kibiga), Hamza Hagi Abdi na Abdi Suleiman bamwungirije.

Mukura VS iramutse irenze iki cyiciro izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation 2019 nk’ibiherutse gukorwa na Rayon Sports.

Mukura igeze muri iki ciciro nyuma yo guhigika Al Hial Obeid yo muri Sudani na Free States Stars yo muri Afrika yepfo.

Image result for mukura vs 2019

Mukura VS iri mu myiteguro yo kwerekeza muri Sudani,, aha ni nyuma y’umukino yatsinzemo APR FC.

Image result for MUKURA YEREKEJE

Mukura VS imaze iminsi ishimisha Abanyarwanda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *