Mukunzi Yannick yishimira intambwe agezeho ariko asanga urugendo rukiri rwose

Umukinnyi mpuzamahanga w’ umunyarwanda,  Yannick Mukunzi ukina mu bo hagati yatangaje ko nubwo mu myaka 10 irangiye yagiye agaragaza ubuhanga mu kibuga asanga agifite inzira ndende.

Yannick Mukunzi w’ imyaka  24 y’ amavuko akina muri Sweden mu ikipe ya  Sandviken FC ibarizwa mu cyiciro cya gatatu ubwo yaguzwaga  Rayon Sports muri 2019.

Mukunzi yakiniye Amavubi  U17 mu marushanwa ya Fifa 2011 yabereye muri Mexico akomeza kuvuga ko yishimiye cyane imbaraga yakoresheje bituma yizere ko ibyiza biri imbere.

Agira ati” Nishimiye intambwe nateye kuva muri 2011 ibyo sinabitaho umwanya ariko icyo mbona ni uko mfite urugendo rurerure”, nk’ uko yabitangirije NT mu mpera z’ iki cyumweru.

Yakomeje avuga ko hari ibyumba agomba gukingura ndetse hari byinshi yifuza kugeraho mu kuzamura ruhago ye bibe mu ikipe ye ndetse no  mukuzamura  Amavubi.

Yannick Mukunzi utanga icyizere gikomeye muri ruhago

Kuva Mukunzi yatangira kuba umukinnyi mpuzamahanga muri 2015 amaze gukina imikino 35 mpuzamahanga anatsinda ibitego bine mu mikino itandukanye.

Icyamamare Yannick Mukunzi yinjiye muri Rayon Sports avuye muri APR mu mpera za shampiyona ya  2015-16 icyo gihe  Rayon yahise yegukana igikombe ndetse inagera muri kimwe cya kane cya shampiyona.

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *