Mukasine Asinah yahuriye n’uruva gusenya i Bugande ataha amara masa

Umuhanzikazi  Mukasine Asinah ukoresha izina rya Asinah  mu muziki nyarwanda,nyuma yo kujya Uganda afitanye umushinga wo gukorana indirimbo na Ykee Benda yageze yo aramunaniza amusaba kongera amafaranga none yatashye amara masa.

Asina ubu ari mu mubabaro udasanzwe , yahamirije Celebzmagazine.com ko nyuma yo  kwifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi Ykee Benda  ntibyamuhiriye. Mu magambo yuje ikiniga ngo akigera muri Uganda gukorana  na Ykee Benda nkuko bari babisezeranye byarangiye yanze ko bakorana amusaba kongera amafaranga y’ikirenga  ku yo bavuganye kugira ngo babashe  guhura.

Image result for Umuhanzi Mukasine Asinah

Asinah mu magambo yatangaje Ati Nagiye gukorana nawe  ariko icyaje kuntungura ni uko nahageze akisubira akanyaka andi mafaranga menshi kandi bitari mu masezerano twavuganye, byatumye  nanjye mfata umwanzuro ndabireka burundu. Nyuma yo gutenguhwa na Ykee Benda Asinah yahisemo kujya kureba Sheeb Kalungi ariko Sheeb nawe yarabyanze.

Ykee Benda ni umwe mubahanzi bamaze kubaka izina hano muri Afurika y’Iburasirazuba uzwi cyane mu ndirimbo “Muna Kampala,Fammer n’izindi.

Image result for Ykee Benda in Rwanda concert

Asinah yamenyekanye  cyane  mu ndirimbo nka” Game Over ,Izuba ndetse niyo aherutse gushyira hanze  yise” Gimme That “ ,iyi ndirimbo yarakunzwe  n’abatari bake hano mu Rwanda .

Uyu muhanzikazi  afite  ishyaka  ryo gukorana  n’abahanzi  bakomeye  bo mu bihugu  bituranye  n’u Rwanda  aha  twavuga  nk’abahanzi  bagize  itsinda  rya “Good life” aho yifuje  gukorana  indirimbo nabo.

Devid Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *