Mukandayisenga yahize abandi muri Youth connect Awards 2018, yegukana 5,000,000

Mukandayisenga Clementine, umukobwa ukora umutobe na vino mu gisheke niwe wahize abandi mu irushanwa rya Youth connect Awards 2018, maze ahembwa 5,000,000 z’Amanyarwanda. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Center.

Mukandayisenga akora imitobe na vino mu gisheke, byatumye ahiga abandi.

Mukandayisenga ni umwe mu rubyiruko rugize ihuriro rikora ubuhinzi bugamije ubucuruzi [Rwanda Youth In Agribusiness Forum/RYAF], akaba mu itsinda ribyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi ryifashishije ikoranabuhanga [Agroprocessing].

Iki gihembo yagihawe nka rwiyemezamirimo ukiri muto wahize abandi uyu mwaka mu Rwanda [Best young entrepreneur in Rwanda].

Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Kamonyi ari naho akorera ibikorwa bye aherutse gutangariza urubuga rw’iri huriro ko ibihembo nk’ibi biba bigamije gutera imbaraga urubyiruko no kwagura ibikorwa byarwo.

Mu gikorwa Youth Caravan 2018, kiba buri mwaka kigamije kwereka urubyiruko ruhagarariye urundi ko hari bagenzi babo babigezeho, Mukandayisenga yavuze ko yatangiye ibikorwa byo gucuruza ibisheke ababyeyi be batabyumva,ngo dore ko se yajyaga abimukubitira kuko atumvaga ukuntu umwana w’umukobwa yatangira gukorera amafaranga akiri muto.

Mukandayisenga kugeza ubu uhemba abakozi barenga 20, atsindiye iki gihembo nyuma y’uko anegukanye icyo ku rwego rw’intara y’amajyepfo aho yahembwe 1,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Niyikiza Theoneste – Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *