Muhumure Confiance yateguye igiterane ngarukakwezi yise “I’m a child of God Live Concert”

Umuramyi Muhumure Confiance yongeye gutegura ikindi giterane yise “I’m a child of God Live Concert’ yatumiyemo abahanzi nka Bigizi Gentil, Rehoboth Minisrties, Christian Irimbere, Rene Patrick n’abandi bataratangazwa amazina bazafasha abantu kuramya Imana. Avuga ko iki giterane ngarukakwezi kigamije kumenyesha abantu ukuntu bagizwe abana b’Imana binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo.

Iki giterane giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 28.07.2019 i Nyamirambo ahakorera Itorero River of Joy and Hope Ministries riyoborwa na Prophet Sultan Eric ari naho Confiance asengera, kizatangira saa kumi n’imwe n’igice (5:30 pm) aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ku muntu wese uzacyitabira.

Mu kiganiro Muhumure Confiance yahaye Celebzmagazine.com, yavuze ko ikimutera gutegura ibitaramo nk’ibi ari umutima Imana yamuhaye wo kuyiramya ibihe byose kandi ko ari n’inyungu ku babikora kuko bibakuza mu mwuka.

Ati: “Ni byiza guhora imbere y’Imana tuyiramya.Mu gihe turamya Imana tubiboneramo amahoro ndetse hari umuhanga wanditse ko kuramya Imana ari ugusenga kabiri…rero mu kuyiramya bitugeza ku rundi rwego rwo mu mwuka ndetse n’Imana ikunda ko tuyiramya mu mwuka no mu kuri.”

Asobanura impamvu y’inyito “I’m a child of God” yitiriwe iki giterane, Confiance yagize ati: “Ni amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza ariko tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Ndi umwana w’Imana’. Ndiwe koko, kuko byayiteye gutanga umwana wayo w’ikinege ku bwanjye kugira ngo mpinduke umwana wayo.Ubu twarababariwe by’iteka rwose binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo, turi abana bayo, umurage wacu ni ubugingo buhoraho.”

Muhumure Confiance asaba abanyarwanda b’ingeri zose cyane abakunda kuramya Imana, kuzitabira iki giterane ari benshi kuko avuga ko hazabaho ibihe byiza bihembura imitima ya benshi birimo: indirimbo, ijambo ry’Imana n’ubuhanuzi.

Niyikiza Theonest

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Muhumure Confiance yateguye igiterane ngarukakwezi yise “I’m a child of God Live Concert”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *