Muhitira yongeye kwegukana irindi siganwa mu Bufaransa

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina imikino yo gusiganwa ku maguru,Muhitira Felicien”Magare”yegukanye isiganwa  rya “Sedan Charleville-Mezieres” mu majyaruguru y’Ubufaransa.

Image result for Muhitira Felicien

Iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 3 ryabaye ku cyumweru taliki 1 Ukwakira 2017,Muhitira yaje kuryegukana nyuma y’uko yitwaye neza akaza ku mwanya wa mbere aho mu gusiganwa ahareshya n’ibirometero 24 yakoresheje amasegonda 4(1h10’04’’).

Uyu munyarwanda yegukanye iri siganwa ahigitse  abakinnyi bakomoka muri Kenya basanzwe bamenyerewe muri aya marushanwa.Yakurikiwe n’Abanyakenya 5.

Luis Vincent ukomoka mu Bufaransa niwe wabashije kuza mu bakinnyi 10 ba mbere  yaje ku mwanya wa 9.Muhitira yatangarije Celebzmagazine.com ko kwegukana iri siganwa abikesha kuba yarakoze imyitozo neza ndetse abasha no kwiga amayeri y’uko azasiga Abanyakenya mu birometero bisoza.Ati”Mu cyumweru gishize Abanyakenya abambere mba uwa 5,naragiye Dieudonne uburyo ngomba kwiruka mu birometero 5 ni cyo cyatumye mbasha kubigeraho.”

Akomeza avuga ko kandi ikindi cyabimufashijemo ari uko kuri ubu amaze kuruhuka neza hamwe no kumenyera ikirere cyo mu Bufaransa,

Image result for Muhitira Felicien

Muhitira Felicien wegukanye isiganwa rya 2017 “Sedan-Charieville”ribaye isiganwa rya kabiri atwaye muri uyu mwaka wa 2017 nyuma y’uko yegukanye isiganwa rya Semi Marathon Morvejols-Mende 2017 ryabaye taliki 23 Nyakanga 2017.

Muhitira akaba afite andi masiganwa abiri agomba kwitabira aha mu Bufaransa  arimo ‘20km de paris” rizaba taliki 8 Ukwakira 2017 na Marseille-Cassis”(20km)rizaba taliki 23 Ukwakira 2017.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *