Muhanga: Uherutse guta umwana mu musarane nawe yashatse kwijugunyamo; harakekwa amashitani.

Mu bitaro bya Kabgayi hashije iminsi havuzwe inkuru y’uwitwa Uwamahoro Angelique wajugunye umwana  yabyaye  mu musarane, agakurwamo agihumeka. Uyu mubyeyi nawe yafashwe agiye kwijugunyamo  baramufata, akaba agiye kujyanwa i Ndera naho abandi bagakeka ko afatwa n’amashitani.

Yataye umwana mu musarane none nawe yashatse kwijugunyamo baramufata.

Uwamahoro wabyariye mu bitaro bya Kabgayi abazwe, bivugwa ko yaherejwe umwana we ngo amuhindurire imyenda, agahita ajya kumuta mu musarane.

Benshi bakomeje kwibaza icyabimuteye, bamwe bakavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko hari n’abavuga ko yaba ari amashitani yo mu muryango yashatsemo amufata.

Nyina wa Uwamahoro witwa Nyiransabimana Berancile, yavuze ko ibivugwa byose atari ukuri bitewe n’uko umwana we yahoze ari muzima nta kibazo cyo mu mutwe afite ndetse n’ibyavuzwe n’abanyamasengesho ko ari amashitani atabizi.

Ibyo gushaka kwijugnya mu musarane, Nyiransabimana avuga ko yabimenyeshejwe n’uwamweretse ko umukobwa we agiye kwiyahuramo, yakurikirana agasanga yabigerageje ariko umutwe ukanga guca mu munwa w’umusarane.

Aganira na Kigali Today Yagize ati : “Ishapure yari yambaye yari yayitayemo, na we iyo umwenge uba munini umeya yari kujyamo, njyewe nkomeje kwibaza igituma akora ibi bikanyobera.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko atazi imvano y’ibikorwa n’uyu mukobwa we wari umaze imyaka 5 atabyara, kuri we ngo byakabaye ibyishimo aho kuba ibibazo.

Ati: “Umwana wanjye yari muzima kuva na kera yewe yari amaze imyaka nk’itanu yarabuze urubyaro kandi we n’umugabo barabyihanganiye barategereza none Imana yari ibahaye umwana twari twishimye twese none sinzi ikibimutera”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bwavuze ko umwana wakuwe mu musarane ameze neza ndetse akomeje gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere, naho nyina washatse kwiyahura akaba agiye koherezwa mu bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera ngo bamukurikirane.

JPEG - 72.6 kb

Umwana wakuwe mu musarane akomeje kwitabwaho n’abaganga.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *