Muhanga: Irembo ryabafashije guhabwa serivice za leta

Abatuye muri imwe mu murenge igize akarere ka Muhanga bavuga ko Irembo ryaborohereje guhabwa servise za leta, gusa bavuga ko hakiri imbogamizi.Mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga aho umukozi w’irembo akorera.

Muri iki cumweru Celebzmagazine twaganiriye n’baturage bo mu kagari ka Buramba umurenge wa Kabucuzi mu karere ka Muhanga, batubwiye aho gahunda y’Irembo yabasanze, uburyo bayakiriye n’aho imaze kubageza. Safari Norbert ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 utuye mu mudugudu wa Musasa. Avuga ko ku Irembo bahabwa serivice nziza kandi vuba, ati”Ntitugitonda umurongo, namenye irembo mfite ikibazo nashakaga kujyeza ku rukiko rwa Cyiyumba. Bambwiye ko umuntu bakira ari ufite gitance avanye ku Irembo, naragarutse baranyakira. Rero Irembo batanga service nziza rwose. Barakwakira, mbega icyo ukeneye cyose baragufasha kandi vuba.”Safari Norbert/ umuturage wo mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga, avuga ko Serivice z’Irembo zimufasha cyane.

Yakomeje avuga ko Irembo ryorohereje abaturage kugera kuri gahunda za Leta bitabagoye atiRifite umwihariko kuko bashobora kugushyira muri Sisteme za mudasobwa ntibizatakare, bityo icyo ushaka cyose ugahita ukibona ku gihe.”

Abaturage bo mu kagari ka Kivumu ho mu murenge wa Cyeza na bo bavuga uko babona iyi gahunda y’Irembo. Umwe mu baturage witwa Twagirayezu Potien avuga ko mu baturage bajyenz be, nta n’umwe utabona icyiza cya gahunda y’Irembo. Yagize ati”Iyi serivice y’Irembo abaturage bamaze kuyimenya. Abaturage bamaze kumenya iminsi yose serivice iza ku murenge. Bityo rero kuri iyo minsi bakajyayo nyine bakayihabwa.”Ayinkamiye Chantale ni umukozi ushinzwe gutanga Service z’Irembo mu murenge wa Cyeza. Uyu mukozi avuga ishusho abona nk’uruhare rwa gahunda y’Irembo mu iterambere ry’umuturage. Uburyo ubumenyi no kwisanga kw’abaturage yakira muri gahunda guhagaze. Yagize ati”Service z’Irembo mu baturage, abenshi bamaze kuzisobanukirwa, abenshi muri bo babasha kwiyakira serivice bakoresheje  telephone. Bashobora kwiyishyurira bakoresheje mobile money cyangwa bakaza ku mukozi w’Irembo.”

Gusa nubwo bimeze bityo ngo nta byerango de, mu karere ka Muhanga bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Kabacuzi na Cyeza bavuga ko bagihura n’imbogamizi kuri serivice y’Irembo, basaba leta ko yabafasha. Ugirase Irene ni umucuruzi mu kagari ka Buramba mu murenge wa Cyeza. Avuga ko ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi  mu kagari ka Buramba, kibahangayikishije ku bijyanye n’irembo, bigatuma batabona ibisubizo bitangwa n’Irembo ku gihe, bitewe nuko iyi Serivice itangirwa ahantu hamwe mu murenge wose. Yagize ati”Irembo riri ahantu hamwe mu murenge wa Kabacuzi, uri mu kagari ka Kabuye. Muri Buramba nta muriro tugira. Tujyenda ibirometero bitanu n’amaguru cyangwa ugatanga FRW 2000 kuri moto ngo ugere aho serivise z’Irembo ziri unagaruke, harin’abajyenda ibirometero 12 kuko ntamafaranga ya moto bafite.”Ugirase Irene/ umucuruzi wo mu murenge wa Kabacuzi avuga ko Irembo rihari ariko ko ikibazo cyo kutagira umuriro mu murenge atuyemo kikibahangayikishije kuko bikibagora kugera aho Serivice z’irembo ziboneka.

Chantale nk’umukozi w’Irembo mu murenge wa Cyeza, avuga ko Ibibazo birimo ubushobozi bucye bwa interineti bushobora gutuma umunsi uhengama nta gikozwe. Hakaba igihe umukozi ubafasha kuko ari umwe mu murenge wose arwara cyangwa akagira izindi gahunda ntaze ku kazi. Ibi, avuga ko bituma bakererwa kwishyura ibirimo imisoro ya leta, ubwisungane mu kwivuza, gushaka ibyangombwa bikenewe ku matariki ntarengwa n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga Mme Mukagatana Fortuné, ubwo twamubazaga icyo abivugaho, kuri uyu wagatanu yatubwiye ko icyo ubuyobozi buteganya ku bibazo bikigaragara muri serivice z’Irembo. Yavuze ko kugirango Serivicez’Irembo zigerweho bishimishije hari ibikenerwa ariko bitaraboneka 100% muri aka karere.

Yagize ati”Ku gikorwacy’Irembo turacyafitemo imbogamizi natwe tuzi. Irembo risaba ibintu bibiri; 1. Umuriro w’amashanyarazi kugirango ikoranabuhanga uri gukoresha nka telephone cyangwa computer(mudasobwa) ibe icaginze(irimo umuriro). 2. Connection (umuyoboro wa murandasi). Rero mu karere ka Muhanga dufite n’umurenge udafite umuriro. Ariko dufite ahantu hari imirasire.”Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga Mme Mukagatana Fortune avuga ko ibibazo by’umuriro bajyiuye kubikemura, Irembo rikagera hose hanifashishijwe imirasire.

Umuyobozi yakomeje avuga igisubizo abona cyaba icy’ikibazo cy’umuriro muri aka karere. Ati “Turi gushishikariza abantu, abikorera kuba bagura imirasire ku buryo umuntu ashobora gushyira umuriro muri telephone ye akoresheje umurasire. Uyu munsi dufite imirasire ishobora gushariza computer(mudasobwa).” Yongeyeho ko ubuyobozi bw’akarere buri gukorana na REG (Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingufu) mu gukemura iki kibazo. Ati”Ikiza kirim onuko REG na yo irimo kudufasha kugeza amashanyarazi aho atari cyane cyane ku biro by’utugari n’imirenge.” Yasoje avuga ko abaturage bashishikarizwa kumva ndetse no gukoresha ama telefone yabo bagasaba serivise z’Irembo kuko birashoboka cyane.Akarere ka Muhanga kagizwe n’imirenge 12 n’utugari 63, Umurenge umwe wa Kibangu niwo utarageramo umuriro w’amashanyarazi. Uyu muyobozi akaba avuga ko REG ibirimo kugirango Serivise z’Irembo zitangwe neza mu karere hose nka gahunda yo kwishakamo ibisubizo.

Serivisey’Iremboni imwe muri gahunda zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo umuryango nyarwanda uhura na byo. Iyi gahunda yatangijwe mu 2014 hagamijwe korohereza abanyarwanda guhabwa serivice za leta batagombye gutonda imirongo kumirenge no ku tugari. Iyi gahunda y’Irembo iha abaturage serivice za leta zirimo; iz’Ubudehe, Ubwisungane mu kwivuza, uburezi, ubutaka, irangamuntu, ubuzima n’ibindi. Ibi, byatwaraga umuturage umwanya utari muto bikanamubuza gukora imirimo ye imuteza imbere. Ubu serivice y’Irembo ikaba itangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bwihuse.

 

Theogene Uwiragiye

Bana natwe ugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *