Muhanga: Hari abiteje imbere binyuze muri VUP

Mu murenge wa Shyogwe na Kabacuzi, abakora akazi ka VUP mu karere ka Muhanga bavuga ko mu kwishakamo ibisubizo, mu mamafaranga bahembwa hari n’abamaze kwiyuzuriza inzu batagiraga iyi gahunda itaraza.Muhanga/abaturage bo mu murenge wa Cyeza bari gukora muri VUP

Mu biganiro Celebzmagazine twagiranye muri iki cyumweru n’abaturage bo mu karere ka Muhanga, twaganiriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye muri aka karere ku kamaro VUP yabagiriye. Mujawimana Marie Josse ni umuturage wo mu mugugudu wa Kigarama akagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe. Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50, yamaze kwiyubakira inzu y’ibyumba bibiri na salo, ubwiherero ndetse n’igikoni byose mu mafaranga yakuye mu kazi ka VUP amazemo imyaka ine. Uyu mubyeyi w’umwana umwe yatubwiyeko yari indushyi nta mugabo agira kuko yabyariye iwabo. Gusa akoresheje uburyo bwo kwizigama amafaranga make uko ahembwe, byatumye yiyubakira inzu nta handi akoze.Mujawamariya Marie Josse utuye mu murenge wa Shyogwe ari imbere y’inzu yubakishije amafaranga  akuye muri VUP

Yagize ati”Njye nabyariye iwacu sinigeze nshaka. Bwambere njya muri VUP, numvise ko nasohotse ku rutonde rw’icyiciro cya mbere cy’ubudehe kuko nari umuntu w’umukene. Nabaga mu nzu y’umuryango hamwe n’abavandimwe ariko nayo idafashije. Abo tuvukana umwe yashatse umugabo undi leta iramwubakira nsigara muri iyo nzu njyenyine.”Akomeza avuga ko iyo bujuje imibyizi icumi, bahembwa bityo ko bimworohera kuzigama.

Mujawimana avuga ko mu 2019 bahembwaga amafaranga make ariko ko ubu byahindutse. Ati“Baduhembaga 1,200 dutaha saa saba, ubu turahembwa 15,00 tugataha saa sita.” Yishimiye kuba ku rutonde rw’icyiciro cya mbere cy’ubudehe byatumye abona akazi akabasha kwiyubakira. AtiInzu ya Mujawamariya ifite ibyumba bibiri na salo, ubwiherero, ubwogero n’igikoni”Njyewe rwose ubu ndashima umubyeyi wadushyize mu cyiciro cya mbere, kubera ko kujyeza ubu aho mpagaze maze kwiyuzurizamo inzu. Kuba mu cyiciro cya mbere ndabyishimira kuko bimaze kugira aho binkura n’aho bingeza, ariko sindageza ku gipimo nifuza.”

Uyu mubyeyiwabashije no kurihira umwanawe w’umuhungu amashuli yisumbuye ubu akaba ayasoje, yavuze ibanga yakoresheje ngo abigereho. Ati”Inzu nayubatse buhorobuhoro. Njyewe ibanga nakoresheje, narahembwaga duke nkadusiga kuri konte. Igihe kigeze ubwo abavandimwe bamaze kuvuga bati iyi nzu ugomba kuyivamo, nafashe umwanzuro mu karima gato mfite gashoboka. Nta n’ubwiherero nagiraga kuko nakoreshaga ubw’ishuri ry’incuke duturanye.”Uyu mubyeyi avuga ko inzu ayibamo ariko ko itaragera kurwego ayishakaho. Ati”Nanubu ntiruzura neza. Yego nyirimo ariko ku bushobozi bw’inzu y’iki gihe cya none ntabwo navuga ngo yaruzuye neza. Gusa ntabwo ndara hanze, ntabwo imvura inyagira.”

Mari Josse yasoje agira inama abaturage bakoramuriVUP ko ntakindi bakwiyegutegereza kuko akazi bakora gashobora kubagirira umumaro. Mu gihe iyo urebye hirya no hino usanga hari abakorera ayo mafaranga, bakajya kuyinywera inzoga agashira ntacyo abamariye, uyu mubyeyi we avuga ko bafashe neza amafaranga bahembwa ndetse bakanafata ibyemezo n’imihigo mw’iterambere bashaka kugeraho nta kabuza ko byakunda. Yagize ati”Wenda si ukwirata ariko hari abari hejuru yanjye batarabigeraho. Gusa inama nagira bagenzi banjye, icya mbere ni ukwizigama ndetse no kugira intego ku kintu bashaka kugeraho kuko byose bifuza bitwaye neza  VUP yabibagezaho.”Abaturage bo mu murenge wa Shyogwe bakora akazi ko muri VUP, mbere y’uko bataha bakora inama n’abakoresha babo

Imbogamizi zikigaragara muri VUP

Gusa si muri Shyogwe gusa Celebzmagazine twaganiriye kuko n’abaturage bo mu mirenge ya Cyeza na Kabacuzi, bavuga ko na bo hari ibyo bagezeho ariko ko hari imbogamizi. Uwihoreye Pascaline ni umuturage wo mu kagari ka Buramba mu murenge wa Kabacuzi, avugako VUP yamugiriye akabamaro ariko ko hari icyo asaba.

Ati”Mu kwezi mazemo nubwo nakuyemo imyambaro y’abana y’ishuli, inkweto n’ibikoresho by’ishuli birimo amakaye n’ibindi. Gusa iyo hataba VUP baba bakiri murugo.” Yakomeje asaba ko bakongererwa amafaranga bahembwa kuko iyo bakuweho ayo kuzigama basigarana makecyane. Ati”Ku mafaranga baduhemba ni make kuko FRW 1,500 ntabwo bayaduha yose kuko hazamo kuzigama. Nibura batwuzuriza 2000 kugirango habashe kugira udusigara.”   Uwihoreye Pascaline(Ibumoso) wo mu murenge wa Kabacuzi ari kumwe na mujyenzi we bakorana muri VUP

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Fortune Mukagatana, yavuze ko amafaranga ahabwa abaturage bakora muri VUP ahagije kuko n’abasanzwe ari yo bakorera kandi bakayahabwa ku gihe. Ati”Muri VUP kugeza uyu munsi nta kirarane kiba kirimo. Mbere twarwanaga no kubahemba rimwe mu mezi atandatu, umuntu yarashonje. Ubu bakora iminsi icumi ni ibyumweru bibiri, bahita bazana urutonde tukabishyura.” Yongeyeho atiIyo turebye, umuntu ashoboye gukorerera amafaranga 1,500 yabaho. Yabaho akana saving(akazigama) pe. Kuko buriya VUP ni nziza kuko bataha saa munani ku buryo na kaa karima wagahinga, ubona n’umwanya wo kwahirira inyanya.”               Umuyobo wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Mme Mukagatana Fortune

Umuyobozi yasoje avuga ko bakurikirana abaturage bakora muri VUP ku buryo babasura aho batuye bakanabagira inama yo kudapfusha ubusa amafaranga bahembwa, mu gihe leta yo iba igamije kubateza imbere.

Iyi gahunda Vision 2020 Umurenge Program (VUP), ni imwe muri gahunda zashyizweho na leta zigamije kwishakamo ibisubizo by’ibibazo abanyarwanda bafite. Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2008 yajyiye ikorwa mu byiciro bitandukanye harimo no guha abaturage akazi ko kubungabunga no kuvugurura ibikorwa bisanzwe biriho. Ibi bikorwa birimo gukora imihanda y’aho batuye, guca imirwanyasuri mu mirima n’ibindi. Muri izi gahunda leta ifatanya n’ibigo byigenga mu kuzamura umuturage binyuze mu gukoresha maboko ye.

 

Theogene Uwiragiye

Bana natwe tugususuruitse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *