Muhanga: Bamwe mu bana bajya mu buraya babujyanwamo n’ababumazemo igihe kirekire (kurambagiza)

Bamwe mu bakobwa bajya mu buraya mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko babyinjizwamo n’ababumazemo igihe, nyuma yo kubizeza akazi kabaha amafaranga menshi.

Umwe mu bakobwa utarashatse ko amazina ye atangazwa usanzwe ategerereza abakiriya be  mu kabari mu Mujyi wa Muhanga avuga ko abuzamo yari mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye akabwirwa n’uwo bari baturanye ahitwa mu cya Kabiri ko bagiye gukorera amafaranga,

Yagize atiNjye mbujyamo twabaga mu Cyakabiri duturanye n’umukobwa wicuruzaga ambwirako tujya gukorera amafaranga mu gihe gito.Twarajyanye tugeze hano I Muhanga mu Mujyi turayakorera nyuma nkanjya nizana tutari kumwe nisanga narabyinjiyemo gutyo.”

Undi nawe utarashatse kuvuga amazina ye yavuzeko hari igihe umukiriya yumva atagushaka akagutuma undi ukiri muto kuberako uba ukeneye amafaranga  ukajya kumushaka ukabahuza.

Ati ”Hari igihe umukiriya atagushima akagutuma umwana ukiri muto, mu gihe rero wowe utari kumubona aho hafi umushakira aho utuye (cartier) ukabahuza gusa Ibiza nyuma ntabyo mba nzi.

Umutoniwase Kamana Sositene,Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga yavuze ko umubare w’abakora umwuga w’uburaya muri aka akarere utazwi neza gusa ngo bazi ko hari abakora uwo mwuga baba bafite imyaka iri hejuru bakora ikizwi nko kurambagiza abana bato bakabashora mu buraya.

Yagize ati”Ntabwo ubuyobozi bw’akarere bufite imibare nyayo y’abakobwa bicuruza gusa tuzi neza ko hari abakora uwo mwuga baba bageze mu myaka iri hejuru batumwa abana bato n’ababagana bityo umwana agashukwa akabujyamo.Biracyari inzira ndende, twifashishije ababuvuyemo bakibumbira mu makoperative tuzigisha abakiburimo babuvemo.

Imibare ituruka mu Kigo cy’Igihugu cy’Igororamuco igaragaza ko mu Rwanda harimo abakobwa bicuruza bari hagati ya 25000 na 45000.

Kimwe cya kabiri cyabo bari munsi y’imyaka 25. Mu Karere ka Muhanga, abicuruza ni 94 abemeye kwipimisha 14 ni bo basanzwe baranduye agakoko gatera SIDA.

 

Eric TWAHIRWA–Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *