Muhadjiri yakajije imyitozo nyuma yo guhabwa imbabazi na APR FC

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri wa APR FC warumaze iminsi adakandagira mu kibuga nyuma y’imyitwarire mibi yamuranze,yahawe imbabazi ndetse azagaragara mu mukino wo ku munsi w’ejo APR FC ikina na AS Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muhadjiri yatangiye imyitozo

Muhadjiri  wari uherutse guhagarikwa na Jimmy Mulisa afatanyije n’ubuyobozi bw’ikipe agahanishwa kumara igihe kitazwi adakina,yamaze kubabarirwa ndetse ari mu bo ikipe ya APR FC icungiyeho ku munsi w’ejo .

Image result for Hakizimana Muhadjiri

Muhadjiri yakomeje atakamba cyane birangira ababariwe nibwo  yagaragaye mu myitozo yo kuri uyu munsi aho bashaka kwitwara neza mu mikino isigaye  nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Marines FC

Iyi kipe ya APR FC iri buze kwifashisha uyu mukinnyi usanzwe ubafasha kugera ku tsinzi.Muri iyi kipe hari abakinnyi bafite imvune zikomeye twavuga nka Emmanuel Imanishimwe uzamara igihe kingana n’ukwezi adakina.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *