Muhadjili yahagaritswe muri APR FC kugeza igihe kitazwi

Kuri uyu wa kabiri taliki 17 Ukwakira 2017 ,nibwo Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa afatanije n’abayobozi b’ikipe batangaje ko bahagaritse umukinnyi Muhadjili ukina hagati,kubera imyitarire mibi itarimo ikinyabupfura agenda agaragaza mu kibuga.

Uyu mukinnyi Muhadjili yahagaritswe kugeza igihe kitazwi, umutoza Jimmy avuga ko Muhadjili niyumva ko ibyo akora bidakwiye akumva kandi ko azisubiraho mu gihe runaka,azagaruka agasaba imbabazi ikipe ubundi akemererwa gusubira mu kibuga.

Image result for umukinnyi Muhadjili Muhadjili

Amakosa amwe namwe Muhadjili avugwaho ntabwo Jimmy Mulisa yayatangaje yose uko yakabaye,avuga ko Muhadjili adakunze kwitabira imyitozo ku gihe,nk’abandi bakinnyi.

Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yagize ati” Hari igihe umuntu aba afite imyitwarire itari myiza, ukibaza niba atazi ikigo akorera, bikakuyobera. Muhadjili ni umukinnyi mwiza ariko agira gutya agasiba imyitozo bitari ngombwa, kimwe n’ibindi akora bidakwiriye, ikipe idashobora kwihanganira na rimwe”.

Image result for umukinnyi Muhadjili Muhadjili

Ikipe ya APR FC imaze gukina imikino 2 ya shampiyona aho yatsinze ikipe ya Sunrise mu mukino ubanza ibitego 2-0, ikanganya na Marines mu mukino uheruka 1-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo, ifite umukino ukomeye kuri uyu wa gatanu aho izahura n’ikipe AS Kigali itajya iyorohera na rimwe.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *