Mugwiza Gerry arategura umuganura uzajyanirana no kwizihiza uburumbuke (ubushake mu gutera akabariro

Nyuma yo kubategurira Umugoroba wo kwigarukaho ,umunyamakuru Mugwiza Gerry ari gutegura igitaramo cy’Umuganura uzajyanirana no kwizihiza uburumbuke (ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina) cyizahuriramo abakuze muri Kanama taliki 4 2018.

Image result for Mugwiza Gerry

Aganira na Celebzmagazine.com kuri uyu wa yagize ati“ Nk’uko mubizi tariki 1 Kanama aba ari umunsi w’Umuganura, wabigereranya n’Ubunani bwa Kinyarwanda, impamvu tuganura ni uko tuba twejeje imyaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mu rwego rwo kubaha ihuzanzira riri hagati y’ibyaremwe byose (Pay respect to the connection of all creatures) twabonye ko ari byiza guhuza umunsi w’Umuganura n’ikindi kintu abantu benshi batajya batekerezaho ari cyo “Uburumbuke”

Akomeza avuga ko  muri iyi minsi abantu benshi bagenda bashirirwa n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, bakabaho nta byishimo kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’imirire, systeme isi yinjiyemo ituma abantu babaho mu mihihibikano ya cyane idashira, inzara hamwe na hamwe, uko igishijwe ko kubivugaho ari ibizira,  imyemerere, conditions z’akazi, ikoranabuhanga, kwiheba guturutse ku bibera hirya no hino ku isi,ihungabana, ihindagurika ry’ikirere, ubuhenebere mu bijyanye n’imico ndetse n’imyitwarire muri rusange. Ni iby’agaciro rero ko twakwizihiza umuganura tunishimira ko dufite ibitsina bikora neza. Ibihingwa duhinga birumbuka binyuriye mu kubangurirana, amatungo yacu nayo ni uko, kandi natwe abantu duhuza ibitsina bikadufasha kororoka.

By’umwihariko ikiremwa-muntu cyo ntigikora imibonano mpuzabitsina kigamije kororoka gusa, ni n’uburyo bwo kuruhuka mu mutwe, kugaragaza amarangamutima meza n’urukundo ufitiye uwo muyikorana, imibonano ikozwe neza yogera icyizere cyo kubaho no kuramba n’ibindi.

Image result for Mugwiza Gerry

Kuba rero abantu bagihura n’ibibazo byinshi bishamikiye ku mibonano mpuzabitsina ikorwa mu kavuyo, ni ikimenyetso ko mu by’ukuri abenshi babifiteho ubumenyi buke.  Rero niba dushaka gutera imbere bya nyabyo n’iterambere ryacu rikaramba dukwirye kongera imbaraga mu kwibutsa abantu akamaro k’ibitsina, bikwirye kurindwa bite, ingaruka zo kubikoresha nabi hanyuma tukibukiranya inama zabafasha kubarinda ibyago byose bahuriramo nabyo cyane cyane ab’urubyiruko.

Umuganura ku byo twejeje ujyane  n’Uburumbuke twishimira ko ubushake bwo guhuza ibitsina ari yo byatumye tubyarwa, tukabyara kandi ko abo twabyaye nabo bazabyara ariko bakwiye kwigishwa cyane kugira ngo turebe ko twakumira ingaruka zmwe na zimwe ziba muri ibyo bintu. Mugwiza ateguye iki gitaramo mu gihe hari benshi mu rubyiruko bakura ababyeyi babo bababwira ko gutera akabariro ari ibishitani bagakura gutyo bamwe bakabikora nabi bikabagiraho ingaruka hakaba n’ababicikaho bikabaviramo kubyanga urunuka bagasaza batyo badashatse.

 

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *