Mugwiza Gerry aragereranya agakino kaba Pasiteri  mu Rwanda nka kompanyi z’abakeba Bralirwa, Skol ,AirTel na MTN

Uko iminsi ihita indi igataha niko ba Pasieri(Abashumba b’amadini) mu Rwanda bagerageza guhangana mu buryo abayoboke benshi batamenya  ahanini bagamije kwigaruriraimitima yabo. Nyuma y’amakuru amaze iminsi acaracara y’aba Pasistori bivuga ibigwi umunyamakuru Mugwiza Gerry we abifata nka kompanyi z’abakeba Bralirwa, Skol ,AirTel na MTN zihatana zishaka amaramuko.

Image result for Mugwiza GerryUmunyamakuru Mugwiza Gerry

Twibukiranye mu byumweru bibiri bishize nibwo hasakaye inkuru y’umushumba w’itorero Redeemed Gospel Church Bishop Rugagi  witegura kugura indege yo kuzajya agendamo.Iyi nkuru ntiyavuzweho rumwe bamwe bayifashe nk’ubwishongozi,ubwirasi n,ibindi bibaza uburyo urusengero rwe rusengera mubukode akaba agiye kugura indege.

Image result for Bishop Rugagi,Hortense Mazimpaka na GitwazaBishop Rugagi 

Nanone Pasiteri Hortense Mazimpaka yaburiye abakirisitu batanga icya cumi bagononwa abasaba gutanga babikuye ku mutima kuko kugitanga bagononwa ntibibahesha imigisha iva ku Mana kandi ngo ntibibuza ayo mafaranga gukoreshwa mu gukemura ibibazo mu itorero no gutunga abapasiteri.

Image result for Pasiteri Hortense MazimpakaPasiteri Hortense Mazimpaka uyobora itorero ‘Believers Worship Center’

Ibi Pasiteri Hortense Mazimpaka uyobora itorero ‘Believers Worship Center’ yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yasobanuraga inyungu ziri mu gutanga icya 10 bivuye ku mutima.

Abisobanura yagize ati:”Bibiliya iravuga ngo dutange n’umutima ukunze. Igihe cyose uzatanga ugononwa nushaka ntuzigere uyatanga…tuzayarya, tuyakoreshe mu rusengero…tugubwe neza ariko wowe ntuhabwe umugisha.”

Hortense kandi yasabye abakirisitu kudatekereza inyungu zihishe inyuma y’icya cumi kuko kugendana n’Imana mu mibare atari byiza ahubwo mu gihe cyose batarabona imigisha bagomba gutegereza bihanganye.

Nyuma y,aba bombi guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru ku mbuga nkoranyamabaga mu Rwanda hari gucicikana amashusho agaragaza Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Gitwaza Paul, aho avuga ko nta wundi muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Ni amashusho yafashwe ku mugoroba wa tariki 30 Kanama 2018 ku rusengero rwa Zion Temple Gatenga, aho yatangaga icyigisho gifite umutwe ugira uti “ibimenyetso by’ibitangaza’.

Related imageGitwaz

Uwo munsi Gitwaza yagize ati “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”

Ibi byatumye yibasirwa cyane biba akarusho kubo bahuje umwuga . Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika akaba n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, yabwiye IGIHE ko batemera iby’ubuhanuzi.

Yagize ati “Hari ibintu wenda nk’amabonekerwa ashobora kubaho, nayo tuyemera buhoro cyane. Buriya nka Kibeho kugira ngo yemerwe hari hashize imyaka 25 nibura. [Ibyo dukora] ni ibisanzwe aho ufata Bibiliya ukayisoma, ukagerageza kuyishyira mu buzima bwawe ariko ibyo kuvuga ngo Isi izashira ejo bundi cyangwa hagiye kuba ibi, ntabwo tubyemera.”

Rukamba avuga ko na we ahubwo hari ubuhanuzi asigaye yumva bukamutera ubwoba.

Bishop Marguerite Rwandamura, Umushumba w’Itorero United Christian Church, Ishami rya Gikondo, yavuze ko mu Itorero rye bemera ubuhanuzi gusa ngo nta bwo yamenya ikigenderwaho ngo umuntu avuge ko ari we wa mbere.

Yagize ati “Njye simuhakanya ko ari umuhanuzi ariko kumenya urwego ariho ntabwo ndi Imana cyangwa umwuka wera. Ntabwo nzi abarusha abandi, ntabwo nzi abaza ku mwanya wa mbere […] icyo nemera ni uko abahanuzi bariho kandi ubuhanuzi bw’ukuri n’ubw’ibinyoma bubaho.”

Rwandamura avuga ko abakirisito basabwa guhagarara ku ijambo ry’Imana kugira ngo babashe gutahura abahanura ukuri n’ibinyoma.

Ati “Iyo umuntu ahamye ku ijambo ry’Imana akaryiga akarisobanukirwa, akaryemera, abahanuzi iyo baje ntibashobora kumutesha umurongo.”

Bishop Murekezi Simon Masasu uyobora Restoration Church i Rubavu, yabwiye IGIHE, ko bemera ubuhanuzi ariko uvuga ko ngo sibyo kuvuga ko hari uruta abandi.

Ibi byose nibyo umunyamakuru Mugwiza Gerry yagarutseho saba abakirisitu gukanguka.Ati:”Bararushanwa. Iyo umwe akoze akantu bakamuvuga undi ahita azana agakoryo ngo atamurusha kuvugwa. Sinzi impamvu abantu batabona ko ibi bintu ari companies ziba zirwanira kuri spot publicitaire nk’uko Bralirwa ibangikana na skol cg AirTel ikabangikana na MTN” Ibi nanon byagarutsweho na RGB yashyize ahagaragara itangazo ryamagana abapasitori kwaka amaturo.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *