Muganga w’umuhanzi Pedro Someone yibukije urubyiru ko COVID-19 itica abakuze gusa

Umuhanzi nyarwanda witwa Niyigena Jean Pierre wamenyekanye ku mazina ya Pedro Someone mu bijyanye n’umuziki usanzwe ari na muganga i Remera -Rukoma yasabye urubyiruko guhagarika imyemerere ivuga ko coronavirus yica abantu bakuze gusa afatiye ingero ku rubyirko bayanduye imaze no guhitana.

Image result for Umuhanzi Pedro Someone

Ni mu gihe itangazo rya Minisante ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020. Ryerekana ko abarwayi ba Coronavirus  mu Rwanda umubare urushaho kwiyongera bagera kuri 40.

Niyigena Jean Pierre wamenyekanye ku mazina ya Pedro Someone yahamirije Celebzmagazine.com ko hari urubyiruko rukomeje gufata COVID-19 nk’indwara ifata abakuze gusa bityo ishobora guhitana benshi muri bo hatabayeho guhindura imyumvire.

Ati”Ndashishikariza urubyiruko kwirinda coronavirus icyorezo cyugarije isi yose (Pandemie)tugomba kucyirinda twese abanyarwanda kuko umuntu wese yaba umwana yaba umukuru,umusaza twese icyo cyorezo cyatugeraho turamutse tutubahirije amabwiriza duhabwa.Natangajwe n’urubyiruko  mperutse kumva aho rwavugaga ngo ni indwara ifata abantu bakuze ,ariko nsanga rutakwirara kuko icyo cyorezo no mu rubyiruko iyo bacyanduye gishobora kubahitana.Urugero umunyamakuru uherutse guhitanwa na COVID- 19 muri Zimbabwe  afite imyaka 30, ikindi hakiyongeraho no gufata igihe kinini uri mu bitaro kandi ukize wese  agomba kumenya ko ashobora kugira ubusembwa yarakize bitewe n’ingaruka zayo.”

Image result for Umuhanzi Pedro Someone

Akomeza avuga ko urubyiruko ari wo umubare munini mu Rwanda ari yo mpamvu rugomba kwirinda kandi kwirinda kwa buri wese ni ukurinda mugenzi wawe kuko icyo cyorezo cyandura mu buryo bwihuse.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika no gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze,

Guhagarika ingendo zihuza imijyi n’uturere n’izindi zitari ngombwa no kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa,

Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.

Kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Ikindi ukihutira guhamagara nimero 114 cyangwa iy’umujyanama w’ubuzima  no kugana ivuriro rikwegereye mu gihe wumva ufite ibi bimenyetso bikurikira

Umuriro, ibicurane ,inkorora, guhumeka insigane ,kubabara mu muhogo,intege nke.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *