Muganga Pedro Someone aritegura kumurika Album 

Umuhanzi akaba na muganga mu bitaro bya Remera Rukoma Niyigena Jean Pierre umenyerewe mu muziki nyarwanda ku mazina ya Pedro Someone yatangaje ko yitegura kumurika Album ye yambere yitwa “Gira neza wigendere” mu karere ka Kamonyi kuri 24 Ukuboza 2017.

Image result for uMUHANZI pEDRO SOMEONE

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nyinshi nka Umwaka urarangiye,Impungenge n’izindi,yahamirije Celebzmagazine.com ko yitegura kumurika Album igizwe n’indirimbo 12  akazifatanya n’abahanzi barimo Amag The Black n’abandi bakiri kuganira.Uyu muganga ashimangira ko yiteguye bihagije kandi yizeye ko bizashimisha abafana be.Kizabera i Kigese muri Kamonyi salle yitwa Girimpuhwe.

Pedro ntatewe ipfunwe no gukora umuziki awufatanya n’ubuganga ndetse ngo ntanarimwe arananizwa n’imirimo asanzwe akora ku bw’umuziki ahubwo bimufasha kuvura anaganiriza abarwayi kuko baba basanzwe bamuzi.

Pedro amaze gushyira ahagaragara indirimbo ziganjemo iz’amajwi gusa zigera kuri 20, iya 21 yitwa “Giraneza wigendere” ikaba iri mu nzira na yo.

Image result for uMUHANZI pEDRO SOMEONE

Mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunze kumenyekana harimo “Umwaka urarangiye, Impungenge, Umugore mwiza ari na yo yaherukaga gushyira ahagaragara n’izindi. Indirimbo ze kandi zibanda ku muco, urukundo nderse n’imibereho isanzwe ya rubanda.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *