Mugabo wari uzi ko kunywa inzoga nyinshi bitera ubugumba?Dore ibyo ubushakashatsi bubivugaho

Mu mico itandukanye usanga abagabo ari bo bakunze kuba abanywanyi bagatama, nyamara kandi ngo ni nabo bahura n’ingaruka nyinshi zo kunwa inzoga ku kigero cyo hejuru. Mu bushakashatsi bwakonzwe n’abanyeshuri ba kaminuza ya Queensland, bwagaragaje isano iri hagati ya alcohol n’intanga ngabo, banatanga n’inama ku bagabo bakunda agatama.

Kwirinda kunywa ibiyobyabwenge niyo nama ya mbere muganga aha umugore utwite mu rwego rwo gufasha ubuzima bw’umwana uri munda gukura atangiritse,. Iyo umugore utwite arenze ku nshingano , bigira ingaruka ku mwana uzavuka , hari ingaruka zishobora kuza ako kanya akivuka cyangwa se zikamuzaho amaze gukura.

Image result for Drinking beer

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu Tariki 8 Ugushyingo na kaminuza ya Queensland, bwatunze agatoki ku bagabo ,aho bugaragaza ko umugabo unywa inzoga nyinshi uturerantanga dushobora kubura ubushobozi bwo gukora intanga, zifite ingufu bityo akaba yabura amahirwe yo kongera kubyara.

Mu banyeshuri 200,000 bakorewe ho ubwo bushakashatsi bafite ababyeyi babagabo banywa inzoga,byagaragaye ko baba batanganya n’abandi bana bigana ubwemge. Bukomeza bugaragaza kandi ingaruka mbi ziterwa no kuba umubyeyi w’umugabo anywa inzoga nyinshi, nkaho urwungano rw’imyibarukire y’umugabo ruhangirikira bikomeye.

Image result for Drinking beer

Umugabo unywa inzoga nyinshi ashobora gutera ibibazo umwana azabyara inshuro zikubye 2

Mu gihugu cya Australia, abagabo benshi byagaragaye ko bakunda kunywa inzoga ku kigero cyo hejuru.Bigendeye kuri raporo y’ikigo gishinzwe gukora ubushakashatsi ku biyobyabwenge, National Alcohol and Drug Knowledgebase, byagaragaye ko abagabo banywa inzoga nyinshi kurusha abagore.Mu mwaka 1990,Aha muri cyo gihugu havukaga abana babahanga ,none kuri ubu abashakashatsi bagaragaje ko ikigero cy’ubuhanga cyagabanutseho 24% mu myaka 27 ishize.

Image result for Drinking beer
Mu kumurika ubu bushakashatsi bwakorewe ku mbeba ,bafashe intanga ngabo z’imbeba aho bapimye intanaga ngabo zizo mbea bagasanga nta kibazo na gito zifite,maze nyuma yo kuzitera inshinge zirimo alcohol mu byumweru icumi , bongeye gupima ubushobozi bw’intanga za za mbeba basanga zaragabanutse ho ubushobozi kukigero cya 80%.

Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *