Mufti w’u Rwanda Salim Hitimana yasabye Abasilamu gukomeza kunga ubumwe  no kuzatora neza Abadepite

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, nyuma y’isengesho ryakorewe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Mufti w’u Rwanda Salim Hitimana yasabye Abasilamu kunga ubumwe  no kuzatora neza Abadepite.

Image result for Mufti w’u Rwanda Salim Hitimana

Mufti w’u Rwanda Salim Hitimana yasabye Abasilamu kunga ubumwe  no kuzatora neza Abadepite.

Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama. Ibirori ku rwego rw’igihugu byabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018.

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana ni we wayoboye isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Nyuma y’isengesho Mufti yashimiye abasiramu bashoboye kubahiriza Igifungo,yifurije Abanyarwanda muri rusange Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha anabashishikariza kuzagira uruhare mu matora y’Abadepite bakazatora neza.Amatora y’Abadepite mu Rwanda azatangira taliki 2/9 kugeza kuri 4 2018.

Eid al-Adha yizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri batangiye Umutambagiro Mutagatifu i Mecca. Uyu mutambagiro witabiriwe n’Abanyarwanda 79, watangiye ku wa 19 Kanama, ukazasozwa ku wa 26 Kanama 2018.

Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama

Ku munsi wa Eid Al Adha, abayisilamu bishoboye babaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo, bakagaburira abatishoboye mu gusigasira ubumwe bafitanye.

Mufti w’u Rwanda Salim Hitimana ari kumwe n’abashyitsi baturutse Suhudiya

Rashid-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *