Mudandi yavuze uburyo yakuwe mu ishuri kubera muzika

Ndamyirokoye François ukoresha mu buhanzi izina rya Mudandi Frank yahishuye byinshi muri muzika ye birimo ukuntu yiga mu mashuri yisumbuye kubera urukundo yakunze umuziki akiri muto umuryango we wafashe umwanzuro wo kumuhagarika kwiga kuko bumvaga badashaka ko yajya mu bihanzi.

Aganira Celebzmagazine.com yavuze  ko ibyo byabaye mu mwaka wa  2006 ubwo yari  asoje umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye agiye kujya mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye.

Avuga ko icyo gihe muzika byari bishya ahanini muri muzika nyarwanda ubwo umuryango wamenye ko akunda ubuhanzi babifashe nabi cyane bumva ko abaye ikirara.

Ati “ Byambayeho kuko nsoje umwaka wa kane nigaga ahantu bitaga i Karengera mu Ntara y’Uburengerazuba ubu ni mu Karere ka Nyamasheke ariko mbere habarizwa muri Kibuye.

Ndimo gusoza uwa kane ni bwo inganzo yanjye yatangiye kwigaragaza cyane ntangira kuzajya nicara nkahimba indirimbo nkandika amagambo yazo ariko nzishakira n’injyana . 

Icyo gihe njye abandi wasangaga baharaye kubyina gusa njye ntabwo yari yo mpano yanjye kuko nashoboraga kubyina ariko kunyigisha kubyina ntabwo nabifataga kuko numvaga inzozi zanjye ari ukuba umuhanzi  atari ukuba umubyinnyi.

Ati”Naje kujya rero mu kiruhuko gisoza umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mfite indirimbo nari narahanze  nk’umwana icyo gihe nzakugezaho igitekerezo umuryango wanjye mbasaba ko bamfasha mu gukora indirimbo kuko numvaga mbikunda kandi bindimo”.

Akomeza avugako  byaje gufatwa nabi cyane bumva ko ngo agamije kureka ishuri agashyira imbere ubuhanzi kandi atari ko byari bimeze biba ngo y’uko bamuhagarika kwiga igihe cy’umwaka ngo yisubireho areke uburara bwo kuba umuhanzi.

Muri uwo mwaka yahagaze avuga ko yaje kuba kwa muramu we kuko abavandimwe be “bakuru be” bamufashaga bumvaga ko yabaye ikirara basa nk’abamukuyeho amaboko.

Nubwo byagenze uko avuga ko bitatumye areka muzika ngo kuko ari impano yavukanye ngo ahubwo yaje kujya kuba kwa muramu we muri icyo gihe kingana n’umwaka umwaka urangiye umuryango umusubiza kwiga ajya kwiga mu rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi. 

Impamvu atangaje ibi

Kuvuga ibi avuga ko  n’ubwo ibyo umuryango we wakoze ibyo atari uko bamwangaga ngo ahubwo bari bahangayitse bumva ko yararuka. Nyamara ku rundi ruhande avuga ko umubyeyi cyangwa urera umwana adakwiriye gutererana umwana mu mpano afite ahubwo akwiye kumuba hafi akamugira inama cyangwa akamushyigikira mu mpano ye.

Ati “Ntabwo umuryango wanjye wanyagaga kandi ndawukunda cyane ahubwo ibi mbivuze kuko hari ababyeyi cyangwa abarera abana batamenya uko babafasha mu mpano zabo ngo cyangwa bababe hafi babagira inama”.

Avuga ko ababyeyi cyangwa abarera abana babikoze uku abana bajya batera imbere kubera impano zabo  aho kugira ngo bumve ko niba bafite impano bakwiye kuzihisha batinya ababyeyi cyangwa ababarera.

Ashimangira ko iyo umuntu akunda ikintu gishobora kumuteza imbere ngo kandi n’iyo bitabaho umutima wumva uruhutse.

Ati “Ushobora kuba ufite impano y’ubuhanzi ariko ntugere kure ariko kuko ubikunda kubikora ukumva bitumye umutima uruhuka ukumva uguwe neza kandi nabwo Imana yabishatse wagera kure ariko ikiri ngombwa ni uko uba ukora icyo ukunda”.

 Ageze i Kabgayi yabaye icyamamare

Mudandi Frank avuga ko ubwo yari ageze i Kabgayi mu mwaka w’amashuri wa gatanu haje kubaho gahunda yo kuzakira abanyeshuri bo mu wa mbere ndetse no  mu wa kane aza gutegura indirimbo arayiririmba abantu barishima.

Icyo gihe avuga  yahimbye indirimbo ashaka umuntu amukorera umudiho “Instrumental” kuri disquette ubundi ayiririmbiraho mu gitaramo.

Ati “Nateguye indirimbo yitwa Paradise maze nyiririmba imbere y’abanyeshuri benshi barayikunda cyane kuva icyo gihe bahita banyitirira indirimbo yanjye y’icyo gihe”.

Avuga ko mu kigo buri wese yaje kumumenya nyumabaza no gutegura iyo ndirimbo bayijyana muri studio ngo ikorwa na Pastor P.

Ati “Naje kuyijyana studio gusa hari bagenzi banjye bandi bayiririmbyemo kubera ko kubona ubushobozi bwo kujya muri studio bitari byoroshye twishyize hamwe dukora itsinda ryitwa Super Boys”.

Itsinda avuga ko ritaje kuramba ngo kuko baje gukorerwa indirimbo na Jackson Dado ariko adindiza umushinga wabo  baza gucinga intege ariko we akomeza gukunda muzika.

Nyuma y’icyo ngo kuko n’umuryango we utashakaga ko ajya mu by’ubuhanzi yaje gutwara gake ibijyanye na muzika akomeza ibijyanye no kwiga no gushaka akazi aza kubisubukura nyuma .

Gusa ngo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kamonyi aho avuka yajyaga ategura ibitaramo abantu bakitabira.

Ati “Nsoje uwa kane nateguye igitaramo  cyanjye abantu by’umwihariko ruraza binyereka ko  ibyo narimo byari byiza ko kandi ngo kubikomeza”.

Nyuma y’uko yaje gukomeza ubuhanzi amaze gukora indirimbo zirimo iyitwa “Ni Miss”, “Soulmate”, “Kenyera ukomeze” yakoranye na Masamba, Makanyaga, Mariya Yohana ndetse na Nzayisenga Sophie afite kandi izindi ndirimbo zirimo iyitwa “Cherie” aheruka gusohora yakoranye n’umuraperikazi Young Grace.

Asobanura ko kandi akomeje gukora n’ibindi bihangano bitandukanye abantu bazajya bakomeza kuzajya bumva uko iminsi izajya isimburana.

Kuba yarakomeje ubuhanzi avuga ko umuryango akomokamo nta kibazo ukibibonamo kuko yamaze gukura.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *