Mudandi Frank yasohoye  indirimbo nshya yakoranye na Young Grace

Umuhanzi Mudandi  Frank yasohoye indirimbo nshya yitwa “Cherie” yakoranye n’umuraperikazi Young Grace

Iyo ndirimbo ikomoza ku rukundo hagati y’umukobwa n’umusore baba bakundana yayisohoye iherekejwe n’amagambo yayo “Lyric video”.

Nubwo yirinze gutangaza niba iby’iyo ndirimbo ari ibyamubayeho avuga ko  ishimangira urukundo umuntu ashobora gukunda umuntu mu buryo butunguranye bakaza gukundana bikagera kure.

Ati “Ni indirimbo ifite aho ihuriye n’ukuri kuko bishoboka ko ushobora guhura n’umuntu mutabiteguye mugashiduka mwakundanye . Muri make ni ho igitekerezo cyo guhimba iyo ndirimbo Cherie cyavuye”.

Avuga ko kandi ari indirimbo umuntu wese ufite umukunzi ashobora kwibonamo ayiririmbira umukunzi we  byanashoboka bakanayibyinanana dore ko ari indirimbo ibyinitse kandi yuzuyemo imitoma.

Impamvu yakoranye indirimbo na Young Grace yavuze ko ari uko ari umuraperikazi ushoboye kandi w’umuhanga.

Uretse kuba yarasohoye iyo ndirimbo yavuze ko muri iki gihe agiye gukomeza gusohora indirimbo zitandukanye arimo gukorana n’abandi bahanzi ndetse n’ize wenyine.

Ashimangira kandi ko afite imishinga myinshi abantu bazakomeza kubona mu bihe binyuranye.

Editor

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *