Mubyeyi dore ibiribwa ukwiye kurya mu gihe ufite umwana wonsa

Ni kenshi umubyeyi ufite umwana w’uruhinja yonsa aba ahangayikishijwe n’ibyo yarya kugira ngo bombi bakomeze kugira ubuzima bwiza.Kugira ngo ibi ubigereho hari ibintu 3 ushobora kwibandaho aribyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Bimwe mu biribwa umubyeyi wonsa agomba gufata kugira agire ubuzima bwiza we n’umwana.

  1. Amafi yifitemo acide graspolyinsaturé oméga-3 yitwa DHA, ifasha ubwonko bw’umwana gukora neza igafasha n’umubyeyi kugabanya guhangayika.
  2. Imboga n’ibishyimbo Acide folique ni ingenzi cyane ku mugore utwite kuko irinda umwana uri mu nda kuba yagira ibibazo mu mikurire ye niyo mpamvu iyo umugore amaze kubyara agomba kurya imbogarwatsi nyinshi nka (epinard,dodo) hamwe n’ibishyimbo kuko muri ibi biribwa iriya acide ayisangamo.
  3. Amazi n’amata
    Kunywa amata ku mugore wonsa ntago bimufasha kubona amashereka ahubwo bimwongerera calcium mu mubiri,intungamubiri umubyeyi wonsa aba akeneye cyane kandi bigakomeza kumutera imbaraga mu mubiri ,kunywa amazi na byo bituma ahorana amazi nkenerwa mu mubiri we cyane ko iyo arikonsa atakaza amazi bityo bigatuma umubiri ugumana igipimo nyacyo cy’amazi bikarinda (desydratation).

Fiston Mutabazi Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *