Mu Rwanda hafunguye urubuga ruzajya rucuruza amafilme ku buryo bugezweho

CINETIE ni imwe mu rubuga rwamaze gufungurwa mu Rwanda, rugiye kujya rucuruza amafilme yo ku isi hose aho ushobora kureba filme zose zaba izo mu Rwanda no hanze ukoresheje urubuga rwa www.cinetie.com

Nkuko byatangajwe n’uyihagarariye mu Rwanda ISHIMWE Theodore, Cinetie izanye umwihariko mu gucuruza filme mu Rwanda izajya ibikora bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe aho umukiriya yajyaga kugura DVD mu maduka azicuruza ubundi akayirebera iwe mu rugo kuri television.

Cinetie yo izanye uburyo bwo kwishyura online ukoresheje Mobile Money , Spenn cyangwa se Credit card yawe ubundi ukabasha kureba filme iwawe kuri smart tv, laptop ,tablet cyangwa se telephone. Ubu buryo ni bwiza kuko bifasha kuba wareba filme zawe aho uri hose igihe cyose ushakiye ni nabwo buryo bugezweho mu bihe tugezemo n’ahandi hose ku isi.

Ikindi kandi ni uko ku madorari abiri ku kwezi  wareba filme zose  ushatse. Umuyobozi yavuze ko igiciro cyagabanyijwe cyane kugira ngo buri mu Nyarwanda wese abashe kuba  yareba film kuri make bitamuhenze   kandi bafashe abantu mu gihe cya lockdown.

Urubuga rwa Cinetie ruje koroshya uburyo bwo kureba filme mu buryo bugezweho

Nkuko perezida w’Urugaga rwa filme mu Rwanda Jean Kwezi yabitangaje, yavuze ko uru rubuga rutaje gucuruza filme gusa. Aho yagize ati’’Iyi platform ntabwo ije gucuruza filme gusa ahubwo ije guteza imbere na sinema Nyarwanda cyane cyane izafasha sinema mu gihugu muri rusange itume abantu benshi bashobora kubona filme bareba zaba iza hano mu Rwanda niza handi ku isi yose, byumwihariko abatuganya filme mu Rwanda bazaba babonye aho bagurisha ibihangano byabo muri rusange.’’

Yongeyeho ko izatuma kandi filme zo mu Rwanda zibasha ku menyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Uru rubuga rufite uburyo butatu butandukanye bwo kwishyuramo, Aho ushobora kwishyura  amadorari 2  , amadorali 5 cyangwa se 10 ku kwezi.

Iyi promotion y’amadorari 2 ikaba yarashyizweho kugira ngo borohereze abantu kureba filime cyakora mu gihe gito ishobora kuzahinduka.

Bakaba basaba abantu bose bafite filme cyangwa bazitunganya bifuza kugeza filme zabo kuri Cinetie babandikira bakoresheje E-mail ariyo: hello@cinetie.com.

Ukimara gufungura urubuga waramaze kwiyandikshamo ushyiramo ibikuranga gusa ugatangira gukurikirana filme wifuza

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *