Mu nyandiko yashyize ahagaragara Bobi Wine yiteguye gutakaza ubuzima abasigaye bakagira amahoro

Nyuma yo gucumbika iby’ubuhanzi agahitamo kuyoboka inzira ya politike, ubuzima bwa Bobi Wine bukomeje kurushaho kujya mu kaga.

Image result for Bobi Wine

Nkuko uyu mudepite yabyitangarije amaze iminsi yakira ubutumwa bw’abantu batazwi bamubwira ko ashobora kubura ubuzima bwe mu gihe yaba adahagaritse kubangamira umushinga wo guhindura imyaka umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje kugirango Perezida uriho muri Uganda Yoweli Kaguta Museveni azongere yiyamamaze.

Bobi Wine yatangaje ko ibi byo kugambirira kumuvutsa ubuzima bamwe batangiye no kugerageza kubishyira mu bikorwa dore ko ngo urugo rwe rwatewemo grenade ubugira kabiri.

Abinyujije kuri Facebook, Bobi Wine yagize ati “Ku nshuro ya kabiri mu minsi ibiri iwanjye hongeye guterwamo grenade iraturika, hari ibyangiritse ariko nta muntu wigeze agira icyo aba. Ariko ndibaza ubu n’ikihe gihugu turi kubamo magingo aya?Nari nahisemo kwirengagiza ibi biturika ndetse n’urundi rugomo ariko ndabona bikomeje gufata indi ntera.”

Reka mbwire isi yose ko muri iyi minsi ya nyuma nakiriye ubutumwa buntera ubwoba bwo kunyica buri munsi. Nanamenyeshwe n’inshuti zanjye zizi neza kurusha uko njye mbizi ko nakwitondera ibyo ndya cyangwa nywa, uburyo ntwara (imodoka) naho njya, abo mpura nabo, yewe hamwe n’abankoraho mu gihe ndi mu nteko nshingamategeko. Mu by’ukuri byarashobokaga ko hari icyagombaga kumbaho mu gihe inzego za Leta zinjiraga mu ngoro y’inteko nshingamategeko bagateza urugomo.

Image result for Bobi Wine mu nteko ishinga amategeko y'u uganda

Dore Impamvu

Kutemera ko hakurwaho imyaka ntarengwa mu itegeko nshinga! Abantu bamamagara batazwi ntabwo ari njye gusa bashaka ahubwo baranashaka umuryango wanjye. Bambwiye ko ‘nintarekera ibi bintu bizangeza ku iherezo ryanjye cyangwa nkavanwa mu nzira.’

Ni ibikorwa by’ubugwari bigomba gukorerwa abantu bose batekereza neza. Ntabwo turi mu ntambara. Nta kindi turimo uretse abaturage barajwe ishinga no kubona igihugu cyiza kuri twe n’abazadukomokaho. Ntabwo dushobora guterwa ubwoba. Reka bamenye ko nta kintu na kimwe cyahagarika igitekerezo mu gihe cyaje. Nimuramuka munyishe(njyewe umwe rutoki), birashoboka ko abandi igihumbi bazahaguruka. Isi ibahanze amaso.”


Ubutumwa bwa Bobi Wine 
Iyi nyandiko ya Bobi Wine kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru (nyuma y’amasaha 6 abyanditse) yari imaze guhererekanwa(shares) inshuro 2,587 ikaba kandi yatanzweho ibitekerezo bisaga ibihumbi 3000.

Abdou Bronze-CELEBZMAGAZINE.COM




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *