Mu Nkuru Nziza bafatanye mu mashati bapfa ya Video yasakajwe y’umukuru w’itorero yikinisha(Asambana)

Abayoboke b’itorero Inkuru Nziza mu Karere ka Rusizi bafatanye mu mashati ibyari amasengesho bihinduka imirwano bapfa video iheruka gusakazwa y’umukuru w’itorero yikinisha (Asambana).

Image result for Umushumba mukuru w'itorero Inkuru nziza

Inkuru dukesha umwe mu bayoboke wari witabiriye amateraniro kuri iki cyumweru wanakorewe urugomo arakubitwa yamburwa telephone ubwo yageragezaga gutanga amakuru y’imirwano yakorerwaga mu rusengero yari yagizwe ibanga ndetse bamwe bakaba bari no kuhasiga ubuzima.

Yagize ati” Turi hano i Rusizi ku muhanda ugana ku karere ka Rusizi,tukaba turi abakiristo w’itorero ry’Inkuru Nziza. Hari ikibazo cyakozwe n’umukuru w’itorero video yasakaye yikinisha. Iki kibazo cyatumye Pasitoro wacu aburirwa irengero batuzanira umushya niyo tugerageje kubaza batwuka inabi batubwira ko dusabwa kugedera kumategeko.”

Nyuma yo gutanga amakuru yakorewe urugomo yamburwa telephone iramenagurwa nawe arakubitwa.Amakuru agezweho ageze kuri Celebzmagazine.com, avuga ko iyi mirwano yahuruje abashinzwe umutekano barimo Police y’igihugu n’ingabo baza guhosha imirwano.

Abapasiteri bo mu itorero Inkuru Nziza...

Ubwo aba pastor baheruka kurwana

Ni nyuma nanone y’uko  tariki 21 Gicurasi 2017 abapasiteri bo mu itorero Inkuru nziza ishami rya Kibungo mu karere ka Ngoma mu ntara y’ Iburasirazuba barwaniye mu rusengero, inzego z’ umutekano n’ iz’ ubuyobozi zirahagoboka abantu 9 barimo abapasiteri n’ abakiritsu batabwa muri yombi. Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko uko gushyamirana kwaturutse ku kuba hari abapasiteri itorero ryimuye ku midugudu basanzwe bayobora bakanga kuhimuka.

Rusizi:Karabaye Mu Itorero Inkuru Nziza Rusizi Icyari Amateraniro Gihindutse Imirwano. Iyumvire Ibirimo Kuberayo Ubu Nonaha, Uyu Tuvuganye Saa Tanu Niminota 25 Kuriki Cyumweru Gusa Ngo Inzego Zumutekano Zirahagobotse, Ese Ikibazo Cyo Muriri Torero Kizacyemuka Gute ?Bazabanza Kwicana Kibone Gucyemuka ?Iyi Nkuru Ndimo Kuyikurikirana. Ndahiro Valens Papy

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *