Mu ndirimbo imara iminota 5 Eminem yibasiye Perezida w’Amerika  Donald Trump

Umuraperi Eminem ukomoka muri Amerika yashyize ahagaragara indirimbo imara iminota 5 yibasira Perezida wa Amerika Donald Trump amuhora ivangura rishingiye ku ruhu n’urukuta yategetse kubaka rutandukanya Amerika na Canada.

Perezida wa Amerika, Donald Trump na Eminem

N’indirimbo yaririmbye ubwo yashimiraga abakinnyi ba NFLbakomeje kwitwara neza no kurwanya ivangura.Eminem mu ndirimbo yumbikanye avuga amagambo akomeye ati”Ivangura ruhu ryabaye imvugo n’ingiro kuri Perezida wacu  (Trump).”

Eminem akomeza agira ati”Nzakomeza kubishimangira nubaka urukuta runtandukanya n’abagome kugeza ubwo nzanyurwa” ”Iyi ndirimbo kandi yagarutse ku bushyamirane bwa  Amerika na Korea yo mu Majyaruguru Trump yananiwe gukemura ashaka kwiyambaza intambara.Ati”Dukunda igihugu cyacu,dukunda igisikari cyacu ariko wowe turakwanga kuko uratunaniza.”

Kanda hano uyiyumvire

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *