Mu mateka y’Afurika  Davido abaye umuhanzi wa mbere ufite  abafana benshi 

Icyamamare muri muzika David Adeleji Adeke uzwi cyane kuri Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaciye agahigo muri Afurika ,ko kurusha abandi bahanzi bakorera umuziki muri Afurika ,cyangwa se abawukorera hanze y’Afurika ariko ari Abanyafurika.

Image result for Davido concerts

Uyu Muhanzi Davido n’igihe yazaga mu Rwanda tariki 4 /7/2014,icyo gihe yaje mu gitaramo cyo Kwibohora abanyarwanda bari baje ari benshi kuburyo bitaribisanzwe nko ku bandi bahanzi b’ibyamare bagiye baza hano mu Rwanda. Ntitwakwirengazi ko Davido ari we muhanzi wasuhuje umukuru w’igihugu n’umuryangowe.

Davido bivugwa kenshi ko ari mu bahanzi babarizwa hano k’umugabane w’Afurika bafite amafaranga menshi,yamenyekanye cyane ku ndirimbo  ye’ Dami Duro’,mu mwaka 2011 ni naho  yatangiye kwamamara hano muri Afurika agenda akora n’izindi nka Fall,If,Aye,nazo zakunzwe nabenshi ku isi.

Abantu benshi bavuga ko impamvu Davido ari we ukurikirwa cyane ku mbugankoranyambaga ari uko akunda abantu cyane aho agenda afasha abatishoboye hirya no hino muri Afurika

Davido bigenda bivugwa ko afasha ipfubyi n’Abapfakazi ,ababuzea ho baba akabubakira amazu yewe akabashakira n’ibazabatunga igihe kirekire.

Image result for Davido concerts

Abandi  bahanzi bamuza inyuma hari mo umuhanzi Wizkid nawe akurikirwa n’abakunzi bagera kuri miliyoni enye,abenshi bibaza kuri Psquare ko ari yo yaba ikurikirwa cyane ari ko sibyo,Peter Okoye ubarizwa muri Psquare aza kumwanya w akane inyuma ya Davido aho miliyoni eshatu ari zo zimukurikira.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *