Mu marira menshi, Andy Murray asezera Tennis imburagihe kubera imvune.

Umwongereza Andy Murray wateganyaga gusezera tennis nyuma y’irushanwa Wimbledon,  yatangaje ko Australian Open azakina mu cyumweru gitaha ari wo mukino we wa nyuma, kubera imvune ikomeye yo mu rukenyerero.

Ibi Murray w’imyaka 31 yabitangaje kuri uyu wa gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

BBC yanditse ko uyu mugabo watwaye irushanwa Wimbledon inshuro 3,yari mu marira menshi ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa  Melbourne, kubera imvune ikomeye yagize mu rukenyerero,

Ati: “sinzi neza ko nshobora gukomeza gukinana ubu bubabare mu yandi mezi ane cyangwa atanu.Nashakaga gukina Wimbledon y’uyu mwaka ngahagarika, ariko sinizeye ko nabishobora.”

Nubwo bimeze bitya, Murray yavuze ko azakina agace ka mbere k’ irushanwa Australian Open rizaba mu cyumweru gitaha, aho azaba ahatana na nimero 22 ku isi, umunya-Esipanye Roberto Bautista Agut.

Uyu wahoze ari nimero ya mbere ku isi muri tennis, yabazwe mu rukenyerero muri Mutarama umwaka ushize, agaruka muri Kamena akina imikino 14.

Murray yasoje umwaka wa 2018 asa n’ukiyubaka ngo yongere kujya ku rwego rwiza rw’imikinire ariko ntibyamukundira, kuko nk’ejo kuwa kane akina na nimero ya mbere ku isi, Novak Djokovic yagaragaje urwego rwo hasi.

Murray wacishagamo agafatwa n’ikiniga yagize ati: “simeze neza, nakomeje kugerageza igihe kinini.Mbaye mu buribwe amezi hafi 20.Ntacyo ntakoze ngo ngerageze kumera neza ariko ntibyakunze.Ndi ku mwanya mwiza ugereranyije n’uwo nariho mu mezi 6 ashize ariko ndacyumva uburibwe bwinshi.”

Murray  yatwaye US Open muri 2012 na Wimbledon mu myaka ya 2013 na 2016.

Iyi nkuru yababaje abakunzi ba Andy Murray n’aba tennis muri rusange. Abongereza batangiye gushaka uburyo bazamusezera mu cyubahiro cyinshi dore ko yagiye abahesha ishema ubwo yari ataravunika.

Asezeye imburagihe.Kubyakira byari byamunaniye.

 

Image result for andy murray

Umukino we wa nyuma azawukina mu cyumweru gitaha muei Australian Open.

 climbed to the top of the rankings and banked north of £12m in 2016

Aha ni muri 2016 Andy Murray atwara Wimbledon.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *