MU MAFOTO:Umukinnyi wa filime Idris Elba niwe  mugabo uhiga abandi ku isi mu bwiza

Ikinyamakuru People cyatangaje ko muri uyu mwaka wa 2018, umukinnyi wa filime Idris Elba ariwe mugabo uhiga abandi bose bariho ku isi mu bwiza.

Uyu mugabo w’Umwongereza akimara kumva iyi nkuru yishimiye cyane ko ari we watoranyijwe nubwo byamufashe umwanya munini kugira ngo abyemere.

Yagize ati “Nibwiye nti ’ntibishoboka!’ hanyuma njya kwireba mu ndorerwamo ndiyitegereza neza… Hanyuma ndavuga nti ’Nibyo ariko, muri iyi minsi uri mwiza cyane’. Ariko mbabwije ukuri, byanteye amarangamutima aryoshye.”

Idris Elba ni we mugabo mwiza kurusha abandi bose bariho

Elba aje kuri uyu mwanya ahasimbuye umuririmbyi w’injyana ya Country ndetse n’umutoza mu irushanwa rya ’The Voice’, Blake Shelton, wari waratorewe uyu mwanya muri 2017.

Muri 2017, Blake niwe wari watorewe uyu mwanya

Idris Elba yubatse izina cyane nka Stringer Bell muri filime The Wire ndetse na John Luther muri Luther. Uretse gukina filime akaba ari n’umuhanga mu kuvanga imiziki DJ aho akoresha izina rya “DJ Big Driis the Londoner”.





S/People

TUGANE WIGE GUCURANGA

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *