Mu mafoto:Nathan Hrdlicka wavukanye ubumuga yungutse umugore mu buryo butangaje

Nyuma y’igihe kinini asuzugurwa n’umubare munini w’abagore ku bw’imiterere ye, Nathan Hrdlicka ukomoka muri Mexco wavukanye ubumuga bwo kutagira ibibero yungutse umugore bahuriye kuri Facebook.

Chelsee Stuart umukobwa ufite imyaka (19) arikumwe n’umugabo we Nathan Hrdlicka ufite imyaka (34) asabana n’umukunzi we

Uyu mugabo ufite imiterere idasanzwe Nathan Hrdlicka ku myaka (34) bamwe bamwita Kigufi abandi bakamwishisha cyane abagore n’abakobwa bamwitiranya n’udasanzwe. Hrdlicka yahuye n’umukunzi we Chelsee Stuart babifashijwemo na Facebook nyuma baza guhurira ahitwa Santa Fe muri Mexico ari naho yamwambikiye impeta.

Nathan wavukanye ubumuga bwitwa “Tbilateral Proximal Femoral Focal Deficiency (TPFD) ni umwe mu bantu 25 bari ku Isi babuvukanye akaba ari nawe wenyine ushoboye kubona umukunzi.
Aganira na Daily Mail yagize ati“ numva ko Isi ifite abantu 25 dufite imiterere imwe ariko njye ntibintera ipfunwe ndetse byamfashije kubona umukunzi twibanira akaramata.”

Nubwo bamwe bemeza ko urukundo rutabaho,uru ni urugero rwiza rukugaragariza ko bamwe na bamwe ku Isi barufite ahubwo babuze abo baruha hakaba nabaza bakurikiye ubutunzi n’ikimero.

Andi mu mafoto yabo ashimishije

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *