Mu mafoto:Imodoka 10 z’ambere nini kandi ndende ku isi zirimo n’aho kwidagadurira

Uretse kuba imodoka zo mu bwoko bwa Limouzine zihariye nta nubwo zipfa gutwarwa n’abashoferi babonetse,kuko kugira ngo uyitware bigusaba kumara igihe kirekire uyiga,aho  iyo umushoferi ayitwaye adashobora kumva ibyo abo abatwaye bavuga, kuko haba hari intera ndende hagati ye na bo.
Kuri iki cyegeranyo tukaba twabateguriye urutonde rwa Limousines 10 uko zikurikiranwa mu bunini n’uburebure ku isi.
 
10. Corvette Limousine
Inline image 1
Iyi Limousine ikaba iri ku mwanya wa 10 iyi  iri mu ndende za mbere ku isi mo imbere ikaba ifite akabyiniro,ikaba yaratwaye amezi agera ku 8 kugirango barangize kuyikora
 
9. Mini Cooper S Limo
Inline image 2
Inline image 3
Iyi Limousine  iza ku mwanya wa 9 ikaba itari ndende cyane kuko hari n’izindi modoka nyinshi zireshya,gusa ikaba ifite umwihariko wo kugira icyumba cya Television n’amaradio yihariye ndetse n’akabyiniro katari kanini.
 
8. Pink Hummer Limo
 
Inline image 4
Inline image 5
Iyi Limousine iza mu bwoko bwa Hummer iyi yo ifite akabyiniro kanini cyane ku buryo ushatse Gusohoka n’inshuti yawe iyi Limousine ariyo wajyamo ukanezerwa kuko ifitemo Flat screen 3 mo imbere ,ikagiramo n’amatara y’ubwoko bwose.Iyi Hummer ikaba ikunze gukodeshwa.
 
7. Boeing 727 Jet Limo
 
Inline image 6
Iyi Limousine iri mu bwoko bw’indege iza ku mwanya wa 7,nayo ifite amaresitora,ama Flat Screen,utubyiniro ,n’utubare mo imbere imyumba byo kuraramo na Internet, kuko uretse kuba ikorerwamo ibyo byose ushobora no kuyigira inzu yo kubamo kuko yujuje ibyangombwa byose,iyi Limousine iri mu bwoko bw’indege ikaba ikodeshwa 100,000$ ku kwezi.
 
6. Dodge Camper Limo
 
Inline image 7
Iyi Limousine yo ifite umwihariko wo kugira ahantu hanini abagenzi baryama,ikaba ishobora kugenda mu bihe bitandukanye haba mu mvura ,mu rubura hose iragenda, n’ahantu hatandukanye.
 
5.Lada Limo
 
Inline image 8
 
Iyi Limousine yo izwiho kuba idahenze kandi idatwara mazutu nyinshi, mbese kuyitunga ntibigora kuko igusaba bike,ikaba izwiho kandi gukomera cyane kuko imara igihe kirekire.
 
4. Midnight Rider
 
Inline image 9
Iyi Limousine nayo ni nini cyane ku buryo yasohotse mu gitabo cy’uduhigo ku isi (Gunness de record) kuba yarabaye iya mbere nini kandi iremereye ku isi, ikaba ipima  toni 22 n’ibiro 933, ikaba ifite kandi ubugali bwa 13 m,uburebure bwa 70 m ikaba yarakozwe n’abanyamerika Pamela Barthelemew na Micheal Machoda, Midnight nubwo ifite izina ribi ni nziza.
 
3. Colossus Limo
 
Inline image 10
Iyi Limousine nayo ni nini cyane kuko ifite akabyiniro,ama Flast Screen,ibyumba byimikino,ikaba kandi iri muri Limousine nini kandi nziza kw’isi ikaba ifite imyanya irenga 30 y’ubwicaro.
 
2. Big Blue Limo
 
Inline image 11
 
Iyi Limousine yafashe umwanya wa 2 ku isi kuko ari nini kandi nziza bihebuje, kuko aho ushaka kujya hose yajyayo kubera ubwiza bwayo,ikaba ifite ama Flat screen manini 11 mo imbere ikaba kandi ifite ubwirinzi bukomeye, ibarizwa mu mugi wa Las vegas Muri Amerika,ikaba yaratwaye umwaka wose bayikora,igatwara akayabo k’amadolari  500.000$ kugirango ibe ihagaze gutya.
 
1. American Dream
Inline image 12
Inline image 13
Iyi ndoto y’abanyamerika niyo iza ku mwanya wa mbere kuko yo ifite akarusho ko kuba ifite aho bogera( piscine ) ikagira naho indege yo mu bwoko bwa Lecopteri iparika,iyi Limousine irahenze ikaba ikodeshwa ariko abafite agatubutse akaba aribo bayigondera.
Mbitezimana Isaac-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *