Mu mafoto:Ihere ijisho uburyo ubusinzi bwatumye basambanira ku karubanda

Daniella Hirst w’imyaka 28 n’umukunzi we Craig Smith w’imyaka 31, bananiwe kwihangana ubwo bari bategereje guhabwa pizza maze batangira gukorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame.


Byaje gufata indi sura ubwo Daniella yamanuraga ipantaro ye

Ibi byabereye mu Bwongereza mu iduka ricuruza Pizza ryitwa Domino ku italiki ya 25 Gashyantare 2017.

Daniella n’umukunzi we bitabye urukiko ku munsi w’ejo maze bamenyeshwa ko mu bihano bitaganywa harimo no gufungwa.

Ubushinjacyaha kandi bwerekanya amashusho yafashwe na Camera zo mu iduka aho bakoreye imib0nano nk’ikimenyetso simusiga gihamya icyaha bashinjwe cyo kuvogera uburenganzira bw’abandi no gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu nyabagendwa.

Daniella yabwiye The Sun ko yicuza cyane kuba yarakoze kiriya cyaha anongeraho ko yari yasinze kandi ko yakwifuje gusubiza ibihe inyuma kuko ngo n’ubwo we n’umukunzi bishimira cyane gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hadasanzwe, adashobora gutekereza kuyikorera ahantu nka hariya mu iduka.

Daniella yongeraho kandi ko ibi byagize ingaruka mu mibereho ye ndetse n’umuryango we kuko ngo hari abantu bandikiye ubutumwa buteye ubwoba mama we gusa akavuga ko nta nyina yagombye guhurira n’ibi kuko nta ruhare yabigizemo.

Daniella asoza asaba imbabazi abantu bose babonye aya mashusho ndetse akavuga ko yiteguye gukora igihano cyose azahabwa n’ubwo atari yarigeze akeka ko yafungwa azira ibintu nk’ibyo yashoboraga kuba yaririnze.

DORE AMWE MU MASHUSHO YEREKANWE MU RUKIKO:


Byatangiye bakinishanya bahagaze aho bakirira abantu

The Sun ikomeza ivuga ko aba bombi atari ubwambere bakoreye imibonano ahantu abantu bashobora kubabona kuko ngo mbere babanje kuyikorera mu bisi(Bus), muri hotel, aho bogera(swimming pool), baje kuyikorera muri Dominos nyuma yo kuganira bakemeranwa ko bagomba kuzayikorera noneho ahantu harenze aha hose bari barayikoreye.

Aba bombi bakomoka mu gace ka Bridlington, East Yorks mu Bwongereza, bikaba biteganyijwe ko bazasomerwa taliki ya 17 Ukwakira mu rukiko rwa Scarborough.

Ihogoza Sandrine-Celebz magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *