Mu mafoto:Ihere ijisho akarere ka Rubavu gasurwa cyane

Nyuma y’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rubavu ko mu ntara y’Iburengerazuba niko gasurwa cyane n’Abanyarwanda benshi udasize ibihumbi by’Abanyamahanga bakagenderera buri mwaka, ngo bitegereze ibyiza bitatse u Rwanda n’amahumbezi ahora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Abahanga bagaragaza ko gufata umwanya ku mucanga nk’ugaragara ku Kivu, bifite akamaro ku buzima harimo gufasha umuntu gutsinda umunaniro, gusinzira neza, kongera ubwirinzi bw’umubiri ku ndwara zimwe na zimwe, ndetse kuri bamwe ngo bishobora gusimbura umunsi umwe ufata uri gutunganyisha ubwiza bw’uruhu rwawe.

Binyuze muri gahunda ya Tembera u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kimaze amezi igihe gisogongeje abanyarwanda ku buryohe by’ibyiza by’iwabo basanzwe barebesha amaso ariko ntibabihe agaciro muri gahunda yiswe Tembera u Rwanda. Ni igikorwa cyakoze benshi ku mutima ku buryo kigeze ku musozo benshi bagaragaza ko bakinyotewe.

Tembera u Rwanda ya mbere yabaye mu cyerekezo kiranga amateka y’u Rwanda kigana i Huye, hakurikiraho Pariki y’Igihugu ya Nyungwe aho abantu bitegereje inyoni, ibiti, kugenda ku kiraro gica mu kirere, kubaka amahema cyangwa Camping, byose hagamijwe kwerekana urugero rw’ibyiza Abanyarwanda bashobora kubyaza umusaruro.

Kuri iyi nshuro hari hatahiwe u Bugoyi (Gisenyi) bufite byinshi binogeye ba mukerarugendo n’abifuza gushora imari. Iyo uturutse mu Mujyi wa Kigali ugenda witegereza imisozi myiza nk’ibirunga bituwe n’ingagi, haba ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo ugeze ku Gisenyi hari byinshi wakora birimo kugenda imisozi igize isunzu rya Congo-Nil, kuzamuka umusozi wa Rubavu, kuzenguruka n’amagare, kugenda mu bwato bugezweho wifashishije ingashya bizwi nka Kayaking, gutwara ubwato, koga, cyangwa gukora urugendo ukajya aho batunganyiriza kawa nziza mu buryo gakondo hazwi nka Kimbiri.

Umujyi wa Rubavu kandi ufite ubushobozi bwo kwakira abantu batandukanye muri hoteli zinyuranye, zifite ibiciro harimo icyiciro cya mbere kiri hagati ya $210 na $260, n’ikindi cyiciro hagati ya $20 kugeza ku $100.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Linda Mutesi, avuga ko hari abafata Rubavu nko ku mucanga gusa ariko hari byinshi ushobora kuhakorera, uretse ko ubu bari kugenda barushaho kubyitabira.

Yagize ati “Uru rugendo rwa gatatu i Rubavu rutandukanye n’izindi zabanje, twakinnye ku mucanga, imikino inyuranye yo mu mazi, kwitegereza uko bakora ikawa gakondo, mbese Rubavu abantu bahazi nk’aho umuntu yaza akaruhuka ku mazi, ariko ibyo bikorwa bindi ntibabimenye ndetse ntibamenye ukuntu babikora.”

Murenzi Kevin yitabiriye Tembera u Rwanda i Huye na Nyungwe ariko gusa ngo i Gisenyi ntihasanzwe nubwo yageze Zanzibar na Mombasa.

Ati “Twagiye mu bwato, uyu munsi noneho ninjye wabutwaye, nakinnye, nabwira Abanyarwanda ko igihugu gifite ibintu byinshi byo gukunda, bareke kutubeshya ngo dufate amafaranga nk’amadolari 1000 ngo ugiye Dubai, dufite Dubai yacu hano, dufite Mombasa yacu hano i Gisenyi.”

Mu cyiciro kiri imbere nanone mu mezi asoza umwaka wa 2017, harateganywa ko ubukangurambaga bwarenga urubyiruko hakagerwaho abantu bakuru, urubyiruko, abanyeshuri n’abandi batandukanye.

Ubukerarugendo bumaze kuba ikigega gikomeye cy’amadevize ku Rwanda, aho mu 2015 bwinjije miliyoni zisaga 300 z’amadolari, ubu bigateganywa ko yazajya yiyongeraho 25% buri mwaka. Gusa iyo ntego ntiyashoboka mu gihe Abanyarwanda batitabira ubukerarugendo nk’uko bikwiye, kuko nko kugeza muri Nyakanga 2016, Abanyarwanda basura Pariki y’Akagera bari 60%, Nyungwe ari 37% mu gihe mu birunga bari 14%.

Imibare igaragaza ko bamwe bumva ubukerarugendo ariko ntibamenye ikintu ushobora gukora ugeze ahantu nk’aho kirenze kujya ku mucanga gusa ukahicara.

Akazuba Cyntia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *