Mu mafoto:Dore ahantu hambere nyaburanga muri Afurika hakurura ba mukerarugendo

Umubagane wa Afurika ni umwe mu migabane isurwa cyane hano ku Isi,bitewe n’uburyo rurema yagiye aha ahantu ubwiza bwihariye cyangwa se abanyabwenge bagahindura ahantu hagahinduka igitangaza kurusha ahanndi.Umugabane wa Afurika urangwa n’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye ndetse n’ahantu nyaburanga kubera amateka cyangwa se imiterere yaho karemano.

Ubu bwiza bwa Afurika buha Umugabane wa Afurika amahirwe yo gusurwa n’abamukerarugendo baturuka ku migabane itadukanye bityo bikagira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibihugu ku ruhando rw’amahanga ndetse bigahindura imibereho y’abaturage kuko byinjira amadevizi.

Kumwanya wa mbere turahasanga Paliki Nasiyonali y’Ibirunga mu Rwanda.

Ingagi ni zo zihabarizwa kurusha izindi paliki zo muri Afurika,ahandi usanga zidakunze kuhaba cyane bitewe n’ubushyuhe cyangwa se ubukonje bukabije.

Kabiri Paliki Nasiyonali Serengeti ya Tanzaniya

Serengeti niyo igaragaramo imbogo nyinshi kandi zakuze cyane,aho ziba zigendera mu makipe yazo biba bitangaje n’uburyo zijya kwibira mu mazi.

Gatatu hari Ubutayu bwa Sahara muri Marroco.

Ubu butayu bwa Sahara bunyura muri Marroco niho usanga abaherwe batemberera ku mafarashi yabo,mu kwishimisha.

Kane turabona ahitwa Tarouda muri Marroco

Bamukerarugendo baza gusura iyi nyubako uburyo iteye kandi ari iyakera mu mateka ya marroco.

Kumwanya wa gatanu turahasanga umusozi wa Kilimanjaro muri Tanzaniya

Uyu musozi uri mu misozi miremire hano muri Afurika,

Hagakurikiraho inyubako yo muri Leberiya izwi mumateka yaho.

Iyi nimwe mu nyubako zikurura Bamukerarugendo muri Liberiya ,uburyo yubatse mu nzu mwimbere ngo biratangaje.

Kruger   Pariki Nasiyonali muri Afurika y’Epfo,

Muri iyi paliki ya kruger inyamaswa ziteye nk’ingwe n’ibisamagwe niho usanga biri.I Llha de mosambique,

Ilha de Mozambique n’inyubako yacyera yakorerwagamo imwe mu migenzo ya cyami muri kiriya gihugu.

Paliki Nasiyonali ya Nyungwe,

Nyungwe ni amwe mu mashyamba ya kimeza aruta ayandi,hubatsemo n’ikiraro mu kirere Bamukerarugendo banyuraho bareba inyamaswa munsi yabo.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *