Mu mafoto: Nyuma y’imyaka 3 ari mu rukundo Irambona Eric Myugariro wa Rayon Sports yasezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu munsi Taliki 15 Werurwe 2019  mu murenge wa Gitega  mu karwere ka Nyarugenge, nibwo  umukinnyi wa Rayon Sports, Irambona Eric Gisa ukinira ikipe ya Rayon Sports nka myugariro uca ku ruhande rw’ibumoso, yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Mugeni Olive imbere y’Amategeko.

Umunyamabanga  w’umurenege wa Gitega , Mbere yo kubasezeranya yabanje kubibutsa amwe mu mategeko yerekeranye n’abagiye gusezeranywa, nko kubibutsa ko bujuje imyaka yubukure, kuba nta wundi basezeranye, kuba bagiye gusezerana nta gahato kabayeho n’ibindi.

Yabibukije kandi ko nyuma y’uyu muhango bari bube bemerewe kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.Yashimangiye ko kandi n’ubwo ari umurenge ubasezeranyije ariko ko atariwo uzabasinyuza mu gihe baba bifuza gutandukana ahubwo ari inkiko zibifitiye uburenganzira.

Nyuma Eric na Mugeni bahise bazerana kubana akaramata mu buzima bwabo bwose basigaje ku isi.Aba bombi bakaba bamaze imyaka itatu bakundana bakaba bazakora ubukwe mu cyumweru gitaha tariki ya 23 Werurwe 2019.

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *