Mu mafoto: Ihere ijisho  mu bihe bitandukanye uko umuhanzi nyarwanda MK Isacco asusurutsa amahanga

Umuhanzi MK Isacco ukomoka mu Rwanda ariko akaba atuye muri France,uko iminsi yicuma niko arushaho kwigarurira abafana no kumenyekanisha umuziki nyarwanda i mahanga ku bw’ibihangano bye n’imibyinire bishimwa na benshi.

Igitaramo  aheruka gukora cyari kitabiriwe n’abakomakomeye

Ni kenshi ibikorwa byabamwe mu bahanzi b’abanyarwanda babarizwa mu mahanga(Diaspora) bimenyekana abandi ntihamenyekane amakuru yabo. Iyi nshuro celebzmagazine.com twifuje kubagezaho ibikorwa  n’imibereho by’umuhanzi MK Isacco utuye mu gihugu cy’Ubufaransa.

Yahamirije Celebzmagazine.com ko ALBUM ye yambere ayimurikira abakunzi be uyu mwaka 2018 .Ati”Ubu ndi mubikorwa bya SHOOTING VIDEO mu ndirimbo ziri kuri album maze kwitabira ibitaramo byinshi cyane; ari nabyo byagiye bizamura izina ryange cyane .”
Kuko niyonzira inaha yokubasha kwiyerekana kubafana bakanakumenya.”MK Isacco amaze kwitabira ibitaramo byinshi bikomeye ndetse aheruka no guhurira ku rubyiniro na Radio ukomoka muri Uganda.
Yasoje ikiganiro ashimira abakunzi b’umuziki we mu Rwanda nanone ashimira abahanzi nyarwanda bari hirya no hino ku isi badasiba kugaragariza isi ko bashoboye ariko anabasaba kongera umuvuduko no gukora ibihangano bigezweho.
Kanda hano wihere ijisho video y’indirimbo yise Nonaha yakoranye na Rafiki umwami wa Coga style. 

Amafoto y’ibitaramo amaze kwitabira.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *