Mu mafoto: Charly na Nina  basusurukije abakunzi babo mu gitaramo Kigali Jazz Junction

Ku mugoroba w’uyu wa gatanu i Kigali habereye igitarmo kiswe “Kigali Jazz Junction”, aho kitabiriwe n’abantu b’ingeri zose by’umwihariko abahanzi nya-Rwanda.

Neptunze Band yafashije bamwe mu bahanzi mu buryo bwo kubacurangira nyuma yo gushimisha abakunzi b’umuziki w’umwimerere bari bitabiriye hakiri kare.

Bakigera ku rubyiniro, Charly na Nina beretswe urukundo n’abitabiriye bitewe n’uburyo bari bambaye bikwije mu myambaro igaragaramo igitenge.

Bahereye ku ndirimbo bise Face to Face, Zahabu( bayitura abakundana bitabiriye igitaramo), bakomereza kuri Mfata, Indoro, Agatege’ na ’Owooma’ iherutse kubahesha ibihembo muri Uganda, iyi bayiririmbye abitabiriye babikiriza.

Basoreje mu ndirimbo zaririmbwe n’abahanzi bakanyujijeho mu Rwanda(#Karahanyuze), zirimo ’Mama ndare’, ’Ingendo y’abeza’, ’Amazi ya nyanja’, ari na ko banyuzamo bakabyina bya kinyarwanda.

Nyuma y’aba bakobwa, hakurikiye ho umuhanzi wari utegerejwe cyane “Seyi Shay” maze nawe  ageze ku rubyiniro yabanje kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi mu buryo bwo gushyushya abamukurikiye, yaririmbye akoresha ingufu nyinshi arangije abwira abitabiriye igitaramo cye i Kigali ati “Ni uku tubikora muri Nigeria, ibi byari ukwishyushya. Muri kumva uburyohe??” abandi nabo bati “Yes”

Indirimbo yitwa ’Murda’ yakoranye na Patoranking hamwe na Shaydee, uyu mukobwa yatunguye yinjiye mu bafana abyinana nabo mu rwego rwo kubongeramo ubushyuhe.

Nyuma y’igitaramo twagerageje kugisha bamwe mu byamamare(aba-star) bari bitabiriye ngo tubabaze uko babibonye.

Seyi Shay waturutse muri Nigeria nawe yasusurukije abakunzi be

Aganira na Celebzmagazine.com Peace yavuze ko akurikije uburyo akunda injyana ya Jazz adashobora, gucikwa kuza muri iki gitamo.

“Muby’ukuri nkunda injyana ya Jazz niyo mpamvu ndi hano kandi by’umwihariko nanjye njya ngerageza kuyiririmba.”

Dj Pius, Alex Muyoboke(Manager wa Charly&Nina),… nabo bari muri Kigali Jazz, bagaragaje kwishima na cyane ko banyuzagamo bagahaguruka bakabyina.

Say Shey ntazibagirana mu bakunzi ba Jazz i KigaliBamwe mu bakunzi ba Say Shey bamusangaga ku rubyiniro bakabyinanaCharly & Nina mu myambaro yakunzwe na benshi

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *