Mu mafoto 30: Bruce Melodie, Meddy na Tom Close begukanye ibihembo muri The Choice Awards; reba abatsinze bose

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2021, binyuze muri ‘The Choice Awards’, abahanzi batandukanye bahize abandi mu mwaka 2020 bashimiwe mu birori bibereye ijisho byatambutse kuri Televiziyo ya ISIBO. 

Ni ibihembo byatangiwe kuri televiziyo kuko uburyo bwo guhuza abantu benshi hagakorwa ibirori butashobokaga muri iki gihe, mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri rusange.

Mu itangwa ry’ibi bihembo abanyamakuru bose bakunzwe kuri ISIBO TV bari babukereye ndetse bamwe bakaba bari mubayoboye ibiganiro.

Emalito umunyamakuru w’ISIBO Tv wari mubatangaga ibihembo

Bianca umunyamakurukazi ukora ku ISIBO Tv nawe yatangaga Ibihembo

M. Irene yari mu bakiraga abatsindiye ibihembo byabo

Phil Peter usanzwe ukora ikiganiro The Choice yari yabukereye nawe muri ibi birori

Usibye abahataniye ibihembo mu byiciro bitandukanye, DJ Miller uherutse kwitaba Imana yagenewe ishimwe ry’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Tom Close nk’umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, batanze ingufu zabo mu kuwuhinduramo byinshi, nawe yagenewe ishimwe.

Ibihembo bya ISIBO TV bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no gushimira abandi bantu batandukanye bo mu myidagaduro kubera ibyo bamaze gukora mu ruganda.

Uko ibihembo byatanzwe:

Mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka:

Bruce Melodie – Yatsinze

Davis D

Israel Mbonyi

Mico The Best

Platini P.

Buruce Melodie niwe wabaye umuhanzi w’umwaka 2020 mu bihembo bya ‘The Choice Awards’

Mu cyiciro cy’Umuhanzikazi w’Umwaka:

Aline Gahongayire

Alyn Sano

Clarisse Karasira

Knowless Butera

Marina – Yatsinze

Mu cyiciro cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugabo w’Umwaka:

Benimana Ramadhan [Bamenya] –Yatsinze

Mugisha Clapton [Kibonge]

Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz]

Niyitegeka Gratien [Seburikoko]

Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Ndimbati]

Mu cyiciro cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugore w’Umwaka:

Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha

Mukayizere Djaria Nelly [Kecapu]

Uwamahoro Mutoni Assia

Uwase Bahavu Jeannete

Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina – Yatsinze

Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka

Calvin Mbanda

Ish Kevin

Juno Kizigenza –Yatsinze

Papa Cyangwe

Vestine na Dorcas

The Choice Influencer of the Year

DJ Brianne

Junior Giti

Rocky Kirabiranya – Yatsinze

Papa Cyangwe

Super Manager

Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y’u Rwanda

Adrien Misigaro

Priscillah [Scillah]

Meddy – Yatsinze

Emmy

The Ben

Mu cyiciro cy’Indirimbo y’Amashusho y’Umwaka;

Atansiyo ya Platini – Yatsinze

Bon ya Davis D

Player ya Butera Knowless

Saa Moya ya Bruce Melodie

Zoli ya Nel Ngabo

Icyiciro cy’utunganya neza amashusho y’indirimbo

Bagenzi Bernard –Yatsinze

Cedric Dric

Fayzo Pro

Meddy Saleh

Serge Girishya

Icyiciro cya DJ w’umwaka

DJ Bisoso

DJ Diallo – Yatsinze

DJ Ira

DJ Marnaud

DJ Toxxyk

Tom Close wahawe igihembo cy’ishimwe nkumwe mubagize akamaro mu miziki nyarwanda

Sylivie Ingabire umunyamakurukazi ku ISIBO Tv wakiraga abahanzi k’urubyiniro

Umugore wa nyakwigendera Dj Miller, Igihozo niwe wakiriye igihembo

Juno Kizigenza yanataramiye mu bihembo bya ‘The Choice Awards’

Big Bang BISHANYA yafatanyije na Juno mu ndirimbo yabo OTSMA nuko yaserutse

Bruce Intore niwe wakiriye igihembo umuhanzi Meddy yatsindiye

 

Ish Kevin uri mu bagezweho ari mu bataramiye muri ibi birori

PHOTO: Isibo TV

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *