Mu kwizihiza umunsi mwiza w’Ababyeyi Diamond yongeye kugaragara ari kumwe na Zari, n’abana

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze iminsi mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagiye gukora kuri Album ye yitegura gushyira hanze, yongeye kugaragara arikumwe na Zari ku munsi mukuru w’Ababyeyi wizihizwa tariki ya 9 Gicurasi buri mwaka.

Zari ufite abana bane na Diamond umufiteho abana babiri bongeye kugaragara mu rugwiro rwinshi kuri uwo munsi barikumwe n’abana babo bafitanye mu Mujyi wa Pretoria mu maso basangije ababakurikira.

Diamond yamaze umunsi wose w’ababyeyi mu nzu ye arikumwe na Zari ndetse n’abana babo bombi, Princess Tiffah na Prince Nillan

Ukwezi gushize, Diamond Platnumz yamaranye igihe cyiza n’abana be bombi yabyaranye na Zari. Aho ari muri Afrika y’Epfo akora kuri alubumu ye iri hafi gushyirwa hanze.

Ku ya 9 Gicurasi 2021, wari umunsi w’ababyeyi. Ku nshuro ya mbere, Diamond ntabwo yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ashimira abagore badasanzwe mu buzima bwe nk’uko yahoze abikora mbere.

Ku cyumweru n’imugoroba, Diamond yamaze igihe kinini ari mu nzu ya Zari i Pretoria. Yabashije gusangiza abamukurikira murukurikirane rw’amashusho ye ya Instagram arikumwe n’abana be Princess Tiffah na Prince Nillan batwaye imodoka nshya yo gukinisha ya Range Rover yaguze.

Diamond yageze muri Afurika y’Epfo ku ya 21 Mata 2021, abanza kujya mu rugo rwa Zari’s Pretoria, aho yasangiraga n’umuryango we.

Mu kwizihiza umunsi mwiza w’Ababyeyi Diamond yongeye kugaragara arikumwe na Zari, n’abana

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *