Mu gitero cyavuye mu Burundi hakomeretse abasirikare 3 ba RDF mu bateye hapfa 4

Kuri uyu wa  Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, ahagana saa 6 z’  ijoro zirenga , abantu bataramenyekana bitwaje intwaro  bateye ku birindiro by’ ingabo z’ u Rwanda(RDF) mu gace ka Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’ Amajyepfo.

Umuvugizi wa RDF, Lt Col Innocent Munyengango yatangaje ko ingabo z’ u Rwanda zikimara guterwa zahise zirukana abo baje bazirasa babasubiza I Burundi aho baje baturuka.

Ku ruhande rumwe, Lt.Col Col Innocent Munyengango yagize ati” Abo bitwaje intwaro baduteye birukanywe basubira aho baturutse gusa basize imirambo yabo 4 ku kibuga ndetse banahata ibikoresho byinshi bya gisirikare harimo imbunda n’ ibindi bikoresho by’ itumanaho”.

Ku rundi ruhande, Lt. Col Munyengango yemeza ko muri iyi mirwano abasirikare 3 ba RDF bakomeretse mu buryo bworoheje.

Iki gitero cyari guhungabana no gusahura abaturage batuye mu Mudugudu w’ icyitegerezo wa Yanze IDP usanzwe urinzwe n’ ingabo za RDF kandi uri ku kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’ u Burundi, nk’ uko tubikesha itangazo rya MINADEF.

Aba bateye ku birindiro bya RDF baje baturuka ku birindiro by’ ingabo z ‘ u Burundi (FDN) biherereye muri Zone ya Gihisi, mu Karere ka Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoki.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *