Mu gihe mwanze ko tuza iwanyu namwe ntimwibeshye muza iwacu- Leta ya Senegal

Nyuma y’ aho Umuryango w’ Ibihugu by’ i Burayi Wunze Ubumwe utangaje ko abaturage b’ ibihugu 4 gusa bya Afurika aribo bemerewe kugirira ingendo muri ako gace, Leta ya Senegal nayo yahise itangaza ko nta muntu uturutse muri ibyo bihugu wemerewe gukandagira muri Senegal.

Minisiteri y’ Ubukerarugendo muri Senegal yahise itangaza ko mu gihe iki cyemezo gikomeje gufatirwa abaturage babo nabo nta kundi barahita babuza abakerarugendo baturutse muri ako gace kwinjira muri Senegal iki bacyise”Le Principe de la Reprocite” tugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ko Iyo umuntu adagushaka iwabo nawe umwirukana iwawe.

Si ibyo gusa, kuko Leta ya Senegal  yahise ivuga ko usibye no kwemerera abantu baturutse mu Burayi kwinjira ku butaka bwayo ngo nta nubwo indege zaho zemerewe kunyura mu kirere cyabo, nk’ uko tubikesha Dakaraactu.com itangaza iyi nkuru.

Ni nyuma y’ aho U Rwanda, Maroc, Tunisia ndetse na Algeria byashyizwe ku rutonde rw’ ibihugu bya Afurika 4 ndetse no bihugu 15 ku Isi yose byemerewe kohereza abaturage mu ngendo aho Bufaransa ndetse no mu bindi b’ ibihugu bigize Umuryango w’ Ibihugu by’ i Burayi(EU).

Gukumira, kwirinda no kubahiriza ingamba zafashwe mu kwirinda COVID-19 ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zagendeweho kugira ngo abaturage b’  ibi bihugu bahabwe uburenganzira bwo gusura u Burayi.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *