Mu gihe cy’imyaka 5 ndaba ndenze Diamond na Devido muri muzika- Super Manager

Ushinzwe gushakira isoko abakinnyi akaba n’umuhanzi, Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yihaye intego y’igihe cy’imyaka itanu gusa yo kuba yarenze abahanzi Diamond na Devido mu bya muzika abandi bo barimo Meddy na The Ben ngo n’abana bari kumuharurira inzira.

Super Manager yasohoye amajwi n'amashusho y'indirimbo yise 'Najyaga Nkumva ' yirebe hano ndetse unabashe kuyitunga :: Rwandatoday.rwUmuhanzi Super Manager yemeza ko mu gihe cy’imyaka 5 azaba arenze  Diamond na Devido muri muzika

Ushinzwe gushakira isoko abakinnyi akaba n’umuhanzi, Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager avuga ko yahanganye na Raila Odinga akamutsinda, ni mu gihe anemeza ko izina rye no mu ijuru ryanditsweyo.

Mu kiganiro yagiranye na Celebzmagazine.com yavuze ko ari umuntu ukomeye muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba hose bamuzi, ngo yihaye intego y’igihe cy’imyaka itanu gusa akaba ari ku rwego mpuzamahanga mu bya muzika.

Diamond Platnumz achieves one billion views on YouTubeDiamond

Ati” Ni njye nyiri bwite muri muzika aba bana bose barimo Meddy na The Ben baramparurira inzira.”Ashimangira ko mu gihe cy’imyaka itanu yihaye ibikorwa bye bigomba kuba birenze ibya Devido na Diamond.

 Uyu mugabo kandi akomeza avuga ko izina rye no mu ijuru ryanditse ntagushidikanya bitewe n’ibikorwa yakoze.

Davido, premier artiste africain chez Sony Music -Devido

Uyu mugabo benshi bafashe nk’umunyarwenya bitewe n’ibintu avuga bitangaje,we siko abibona ahubwo avuga ko ibyo avuze byose biba ari ukuri.

Super Manager avuga ko kugera kuri izi ntego bisaba gushora amafaranga ahagije  haba mu bikorwa bye bya muzika.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *